Rwanda: Urukiko rwapfundikiye urubanza rwa Rusesabagina n’ab’abantu 20 areganwa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/07/2021
  • Hashize 3 years
Image

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwapfundikiye iburanisha ry’urubanza rwa Rusesabagina Paul n’ab’abantu 20 areganwa na bo, isomwa ry’imyanzuro y’urukiko ryashyizwe ku italiki ya 20 Kanama 2021.

Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba byakorewe ku butaka bwu Rwanda bitewe n’uruhare bagiye bagira mu nzego zitandukanye zatumye ibyo bikorwa bishoboka, n’umugambi mugari wo guteza umutekano muke mu gihugu.

Ababuranye bose biganjemo abemera ibyaha ariko bakavuga ko ibihano basabiwe n’ubushinjacyaha byihanukiriye kandi barafashije ubutabera kubona ukuri.

Angelina Mukandutiye, umugore rukumbi warezwe muri uru rubanza, yongeye kwemera ko yashishikarije abagore n’abakobwa kwinjira mu gisirikare cya FLN.

Avuga ariko ko adakwiye kuryozwa ibyakozwe n’abarwanyi kuko atari umusirikare ngo abe yarabahaga amabwiriza.

Avuga ku gifungo cy’imyaka 20 yasabiwe, Mukandutiye yasabye ko urukiko rwazaca inkoni izamba rukayigabanya.

Igifungo yasabiwe cy’imyaka 20 kandi ubu yujuje 70, kuri we ngo ni ukumwima amahirwe yo gusohoka akajya kugaragaza ko ari umuntu wahindutse.

Asaba ko urukiko rwazazirikana ko yemeye ibyaha abikuye ku mutima kandi ko yakoze ibyaha afatiranywe mu bukene, rukamugira umwere.

Bavuga ku kibazo cy’indishyi zibarirwa muri za miliyari 1.6 z’amafaranga y’u Rwanda zisabwa n’abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN, abaregwa bose bavuga ko izi ndishyi zikwiye koko harebwe abantu bambuwe ubuzima ndetse n’ibyangijwe n’abarwanyi.

Gusa bavuga ko hagomba kurebwa uruhare rwa buri wese kuko hari abazahamwa n’ibyaha byo kuba mu mitwe itemewe nyamara bataragize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda.

Urubanza rurinze rurangira Paul Rusesabagina ufatwa nk’umukuru mu baregwa atongeye kugaragara mu rukiko.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe ubwo yikuraga mu rukiko, Rusesabagina yavuze ko nta cyizere afite cyo kuba yahabwa ubutabera n’inkiko zo mu Rwanda.

Urubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi muri Gashyantare uyu mwaka, igihe cyose rukaba rwaraburanishijwe rufunguriwe Isi yose binyuze mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga rwacagaho imbonankubone.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/07/2021
  • Hashize 3 years