Rwanda: Urubyiruko rwahawe ubumenyi bwa gisirikare [ REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/08/2024
  • Hashize 4 months
Image

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasabye urubyiruko kwitandukanya n’ibiyobyabwenge n’ubusinzi, arwibutsa ko Igihugu gikeneye amaboko yarwo ari ruzima.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Kanama 2024, ubwo hasozwaga Icyiciro cya 14 cy’Itorero ry’Indangamirwa, ryaberaga mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera.

Urubyiruko 494 ni rwo rwasoje iri torero ryamaze mu gihe cy’iminsi 47. Abaryitabiriye barimo abarangije mu mashuri yisumbuye mpuzamahanga akorera mu Rwanda, indashyikirwa zivuye ku rugerero rw’inkomezabigwi zavuye mu turere twose, abayobozi b’urubyiruko, n’abarenga 30 biga cyangwa batuye mu mahanga.

Mu masomo uru rubyiruko rwungutse harimo guhabwa ubumenyi bw’ibanze bwa gisirikare, inyigisho mboneragihugu n’umuco na kirazira by’Abanyarwanda n’ibindi batahanyemo impamba.

Ababyeyi bafite abana bitabiriye Itorero Indangamirwa babwiye RBA ko iri torero ari amahirwe akomeye ku bakiri bato.

Uretse gushimira ababyeyi bohereza abana babo muri iri torero,

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimiye ababyeyi bohereje abana bbo mu itorero, anavuga ko abasaga 200 barirangijemo bahawe amahirwe na Leta yo gukomeza kwiga mu gihe abandi bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.

Ubwo yasozaga Icyiciro cya 14 cy’Itorero Indangamirwa, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yibukije urubyiruko ko rufite inshingano ku gihugu zitabangikanwa n’ibiyobyabwenge cyangwa ubusinzi.

Itorero indangamirwa ryatangiye mu mwaka wa 2008. Urubyiruko ruryitabira ruba rufite imyaka iri hagati ya 18 na 25. Kugeza ubu rikaba rimaze kwitabirwa n’abagera ku 5,118.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/08/2024
  • Hashize 4 months