Rwanda: Umuyobozi wa Polisi wungirije yasabye abapolisi gukomeza gukorana bya hafi n’abaturage

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye yasabye abapolisi gukomeza gukorana bya hafi n’abaturage mu rwego rwo kurebera hamwe ibibazo bafite ari nabwo buryo bwiza bwo kubishakira ibisubizo no gusigasira umutekano urambye w’Igihugu.

Yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nzeri ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ine ku bijyanye n’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gucunga umutekano. Ni amahugurwa arimo kubera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, yitabiriwe n’abapolisi 110 biganjemo abayobozi ba Polisi mu turere no mu mirenge. Umuhango wo gutangiza aya mahugurwa wari witabiriwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo.

Mu ijambo ryo gufungura aya mahugurwa ku mugaragaro DIGP/OPs Namuhoranye yagaragarije abapolisi ko imibereho myiza y’umuturage ari inkingi ya mwamba mu mutekano w’Igihugu bityo Polisi y’u Rwanda ifatanije n’izindi nzego imibereho myiza y’umuturage niyo bashyize imbere.

Yagize ati “Imibereho myiza y’umuturage ni ingenzi kandi si kuri Polisi y’u Rwanda gusa ahubwo n’izindi nzego ziyishyize imbere kuko niyo shingiro y’imiyoborere myiza n’umutekano. Binyuze mu mikoranire n’abaturage muri komite z’abaturage mu kwicungira umutekano Polisi y’u Rwanda inakora ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”

Yakomeje agaragaza ko umuturage akora ibyaha bitewe n’ibibazo runaka afite. Niyo mpamvu gukorana n’abaturage bigomba kubaho cyane kugira ngo abaturage bisanzure ku bapolisi  banamenye ibibazo bafite, tumenye ko nta makimbirane bafitanye hagati yabo, ko badashonje, tubarinde ibiza n’ibindi bibangamira ubuzima bwabo.



DIGP Namuhoranye yasabye abapolisi kujya bafatanya n’abaturage mu bikorwa by’umutekano banarebere hamwe ibikorwa by’ingenzi bacyeneye.

Ati “Kugera ku mibereho myiza bisaba gushyiraho uburyo bwo kubifatanyamo n’abandi, hakarebwa ibikenewe kurusha ibindi, uko byagerwaho mu bufatanye n’izindi nzego kandi ukamenya ko ibyo ukora ari ukuri kandi bizagira icyo bimarira abaturage.”

Yasabye abapolisi gukomeza kwimakaza ukuri n’icyizere bityo n’abaturage nibababona bababonemo ibisubizo.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo mu kiganiro yahaye abitabiriye amahugurwa yavuze ko bazahungukira byinshi bizabafasha gusohoza inshingano zabo mu gukomeza kubumbatira umutekano.

Ati”Aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abapolisi kugira ngo barusheho kugira imyumvire imwe mu nshingano zabo, kongera ubumenyi n’ubushobozi bibageza ku gusohoza neza inshingano zabo z’umutekano urambye.”

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe