Rwanda: Umusirikare wa RDC yarashe mu Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/08/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Amakuru ava mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, aravuga ko umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarashe amasasu menshi ku butaka bw’u Rwanda ariko ntiyagira uwo yica cyangwa ngo akomeretse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise, yabwiye Imvaho Nshya ko agatsiko k’abasirikare ba Congo gasa nkakasinze, ahagana Saa Yine zishyira Saa Tanu z’amanywa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024 kegereye ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo kagatangira kurasa.

Yavuze ko ari igikorwa cyamaze nk’iminota itanu kuko bahise basubira inyuma. Ibi byabereye ku mupaka muto uhuza Umujyi wa Goma muri DRC n’uwa Gisenyi mu Rwanda uzwi nka Petite barrière.

Byabereye neza aho abambukiranya umupaka banyura mu byuma biri mu mupaka uva cyangwa ujya mu Rwanda.

Yagize ati: “Habaye akantu kameze nk’agakundi kashatse no kuza kegera n’abasirikare bacu ariko bahise basubirayo nyine babonye bari tayari nta sasu ryavuze.

Ni ibintu bitamaze nk’iminota itanu. Gusa nyine kwa kundi basinda bagasinda basa nabegera iwacu ni cyo cyabaye basakuza nta kindi cyabaye ni icyo.”

Amashusho acicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uruhuri rw’abantu benshi bari bahuruye barimo n’abamotari. Muri ayo mashusho harimo umuturage wo muri Congo usobanura uko byagenze.

Ati: “Ni Abazalendo bateye (barashe) ku butaka butagira nyirabwo bagerageza kwinjira ariko bagize ubwoba bwo kugera mu Rwanda kubera ko Abasirikare b’u Rwanda bari biteguye neza bategereje ko bigira imbere ariko byarangiye.”

Undi na we agira ati: “Umujama yinjiye hariya ari kurasa amanitse akaboko gutya.”

Imvaho Nshya yagerageje kuvugana n’Umugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga, ariko uwitabye telefoni yavuze ko Affande ari mu nama.

Haracyategerejwe icyo ubuyobozi bw’igisirikare butangaza kuri iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Rubavu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/08/2024
  • Hashize 3 weeks