Rwanda: Umuryango Imbuto Foundation wizihije Isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Umuryango Imbuto Foundation wizihije Isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe. Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye muri Kigali Convention Center, aho uyu muryango wamuritse bimwe mu byo wagezeho muri iyi myaka 20 binyuze muri gahunda zawo 3 z’ingenzi ari zo uburezi, ubuzima no guteza imbere urubyiruko rwubakirwa ubushobozi.

Ni ibirori byitabiwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame washinze umuryango Imbuto Foundation ndetse akaba anawubereye Umuyobozi w’ikirenga.

Mu bashyitsi bitabiriye ibi birori Kandi harimo Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Namibia Monica Geingos.

 Muri uyu muhango Imbuto Foundation yahaye Minisiteri y’Ubuzima imodoka ebyiri nini zitangirwamo serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze, imodoka wagereranya n’amavuriro mato agendanwa. 

Iyi nkunga y’amavuriro agendanwa umuryango Imbuto Foundation wageneye inzego z’ubuzima mu Rwanda izakoreshwa mu gusuzuma no gupima indwara zirimo SIDA, n’indwara zitandura nka diyabete, kanseri n’izindi. 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/11/2021
  • Hashize 2 years