Rwanda: Ubushinjacyaba bwongeye gusabira Rusesabagina gufungwa burundu

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/01/2022
  • Hashize 2 years
Image

Urukiko rw’ubujurire rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 bari abarwanyi n’abayobozi mu mutwe wa MRCD-FLN, ubushinjacyaba busaba ko aho kuba igifungo cy’imyaka 25 Rusesabagina yahanishijwe, yafungwa burundu. 

Rwagaragarije ababuranyi ko ubushinjacyaha bwanenze ko 10 mu bagabanyirijwe ibihano urukiko rwashingiye ku kwemera icyaha no kuba ari ubwa mbere bakurikiranwe n’inkiko, bukavuga ko ibi byakozwe hirengagijwe uburemere bw’ibyaha bakurikiranweho n’ingaruka byagize ku buzima bw’abantu kuko harimo abapfuye, abakomeretse n’abangirijwe imitungo.

Kuri Paul Rusesabagina, ubushinjacyaha bwasobanuye ko kwirega no kwemera icyaha kwe kutuzuye, bukanenga kandi ko ibyaha 9 yaregwaga byahurijwe muri 2 ibindi bikagirwa uruhurirane mbonezamugambi. 

Busanga rero Paul Rusesabagina yari guhanishwa igihano giteganyirijwe icyaha kiremereye kurusha ibindi, aho kuba igifungo cy’imyaka 25 agahanishwa gufungwa burundu. 

Bwongeraho ko kuvuga ko Paul Rusesabagina yemeye icyaha guhera mu bugenzacyaha, atabikoze mu buryo budashidikanywaho, kuko hagombaga kubaho no kwicuza no gusaba imbabazi kandi akishyura ibyo aryozwa. 

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko mu iburanisha hagati, Paul Rusesabagina yaje guhindura imvugo, ndetse yikura mu rubanza, bityo ngo kwemera icyaha kwe ntibyaba impamvu nyoroshyacyaha. 

Naho ku ngingo yo kuba ari ubwa 1 akurikiranweho icyaha, ubushinjacyaha busanga nabyo byonyine bitaba impamvu nyoroshyacyaha kuko urukiko rwari gushingira ku buremere bw’icyaha impamvu yagikoze n’ingaruka zikomeye cyagize ku buzima bw’abantu n’imitungo yabo. 

Abandi bireguye ku bujurire ni Nizeyimana Marc, Munyaneza Anastase, Nsanzubukire Felicien na Mukandutiye Angelina bose ubushinjacyaha busabira kongererwa ibihano ariko bo bagasaba ko urukiko rw’ubujurire bwabigabanya.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/01/2022
  • Hashize 2 years