Rwanda: Rwanda turi Igihugu gito ariko dutekereza bigari- Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko kwigisha indimi byashyizwemo imbaraga mu rwego rwo kubaka Umunyarwanda ushoboye, ubasha gukora ibikorwa by’iterambere atazitiwe no kutamenya ururimi.

Ni muri urwo rwego uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2022, hatangijwe Gahunda y’Igihugu y’imyaka 4 yo kwigisha ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda ku nkunga y’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere Mpuzamahanga  7cyafunguye ibiro i Kigali.

Iyi gahunda izatuma imyigishirize y’uru rurimi igera kuri bose kuko ubu wasangaga rwigishwa mu mashuri amwe n’amwe, rukaba na rwo rugiye kurushaho guhabwa imbaraga kugira ngo rwagure amarembo y’iterambere. Ije gushyigikira kandi umwanzuro wa Leta y’u Rwanda wafashwe mu mwaka wa 2018 wo gukoresha Igifaransa mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, amahugurwa ndetse n’ubucuruzi.

Nyuma yo kwemeza itangira ry’iyi gahunda, Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yagize ati: “U Rwanda turi Igihugu gito ariko dutekereza bigari, tuvuga kwiga ururimi kuko ibikorwa by’iterambere byose biza mu Gihugu ndetse no kuba twasohoka tukajya gukorera hanze y’igihugu; kuko ntabwo uhitamo igihugu ukoreramo, ntabwo uhitamo umushoramari mukorana, nta bwo uhitamo ishoramari riza mu gihugu,… byose bisaba kuba uzi neza ururimi kugira ngo ubashe kuvugana n’abo muhura na bo.

Ni yo mpamvu nyamukuru tugomba guha imbaraga ururimi rw’Igifaransa, ururimi rw’Icyongereza mu mashuri yacu kuko bijya no mu murongo w’Icyerekezo 2050 wo kubaka Umunyarwanda ushoboye: arashoboye mu byo azi, ashoboye gukora ariko ashoboye no kubivuga”.

Yasobanuye ko binyuze muri iyi gahunda Igifaransa kizigishwa mu byiciro byose by’uburezi; guhera mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza.

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine
Nyuma y’imyaka 4 biteganywa ko u Rwanda ruzaba rumaze kubaka ubushobozi mu barimu ku buryo bakomeza kwigisha uru rurimi, ibi bizajyana no gutegura imfashanyigisho n’integanyanyigisho bizakoreshwa.

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya yagize ati: “Ni gahunda yaganiriweho igihe kirekire, irategurwa, nka Minisiteri y’Uburezi tukaba tugomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo kugira ngo nyuma y’iyo myaka ine tuzabe dufite ubushobozi buhagije bwo kuyikomeza”.

Umuyobozi Mukuru wa AFD Group Rémy Rioux yavuze ko muri rusange ururimi ruhuza abantu bakabasha guhuza ibitekerezo no gushaka ibisubizo ku bibazo bihari ni yo mpamvu ari ngombwa kurwiga no kuruteza imbere.

Yagarutse by’umwihariko ku rurimi rw’Igifaransa avuga ko kuba u Rwanda rushyize imbaraga mu kukigisha ari iby’agaciro kuko ari umusanzu wo gutuma kirushaho gukura.

Avuga ko yizeye neza ko abana bazarwiga barimo abahanzi n’abasizi bazazana ibishya bitari bizwi muri uru rurimi, kuko akenshi binyuze mu bihangano byabo hari byinshi baba bazi kurusha abasanzwe bakoresha ururimi runaka mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Iyi gahunda yo kwigisha Igifaransa ije yunganira indi u Rwanda rufatanyamo n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) wagiye woherereza mu Gihugu abarimu b’abakorerabushake bagira uruhare mu myigishirize y’uru rurimi mu mashuri atandukanye. Ubwo izaba itangiye mu mwaka utaha w’amashuri hazaza abagera kuri 70.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/04/2022
  • Hashize 2 years