Rwanda Premier League yasohoye ingengabihe ivuguruge y’imikino ibanza ya shampiyona

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/11/2024
  • Hashize 5 days
Image

Urwego rutegura shampiyona y’icyiciro cya mbere ‘Rwanda Premier League’ rwashyize hanze ingengabihe nshya ivuguruye y’imikino ibanza ya shampiyona izakurikizwa kugeza muri Mutarama 2025.

Ni ingengabihe irimo amatariki mashya amakipe agomba kuzakiniraho, ndetse n’ibirarane bya APR FC, byatewe n’uko yari yaritabiriye amarushanwa mpuzamahanga, n’uko abakinnyi bayo bari mu makipe y’Ibihugu atandukanye.

Hagaragaraho kuva ku munsi wa 11 kugeza ku wa 15, ari na wo wa nyuma w’imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda.

Uretse APR FC izayisoza tariki ya 4 Mutarama 2025, andi makipe yose azaba yamaze gukina tariki ya 30 Ukuboza 2024.

APR FC ni yo izakina imikino myinshi kuri iyi ngengabihe, aho igomba gukina imikino icyenda yose isigaje, mu gihe andi makipe asigaje itanu gusa uretse izo bizahura.

Kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 11 Ukuboza, APR FC ifitemo imikino ine n’amakipe akomeye arimo AS Kigali, Police FC, Rayon Sports na Kiyovu SC.

Bitewe n’imikino y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ mu gushaka itike ya CHAN 2024, amwe mu makipe azaba afite abakinnyi barenze batatu bahamagawe, ashobora kuzasubika imikino yayo iri hagati ya tariki ya 21 na 30 Ukuboza 2024.

Imikino APR FC isigaje n’igihe izakinirwa

27 Ugushyingo 2024: APR FC na Bugesera

01 Ukuboza 2024: AS Kigali na APR FC

04 Ukuboza 2024: APR FC na Police

07 Ukuboza 2024: Rayon Sports na APR FC

11 Ukuboza 2024: APR FC na Kiyovu SC

14 Ukuboza 2024: APR FC na Mukura VS

21 Ukuboza 2024: Marine na APR FC

29 Ukuboza 2024: Amagaju na APR FC

04 Mutarama 2025: Musanze na APR FC

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/11/2024
  • Hashize 5 days