Rwanda: Perezida Kagame yijeje Abamotari ubuvugizi

  • Hakizimana Dieudonne
  • 25/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida Kagame yijeje Abamotari ubuvugizi ubwo yasuraga Akarere ka Ruhango, ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba aho azasura utundi turere turimo Nyamagabe, Nyamasheke na Karongi.

Ku kibazo cy’abamotari, Umugabo witwa Bizimana yavuze ko hari ikibazo cy’ubwishingizi buhenze, ibyangombwa bindi ndetse n’imisoro ku buryo abantu badashobora gukora ngo babone inyungu.

Perezida Kagame yamusubije ati “Ndabyumva.” Umukuru w’Igihugu yasabye Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Erneste Nsabimana, avuga ko hari inzego ziri kugikoraho ndetse ko mu mezi abiri kizaba cyakemutse.

Perezida Kagame ati “Nanjye ndagishyiramo imbaraga ku buryo kizaba cyakemutse.”

Mu gihe gishize abamotari bo mu Mujyi wa Kigali Bakoze imyigaragambyo, baparika moto ahantu hamwe, ahandi bagenda bavuza amahoni basaba ubuyobozi kubatega amatwi bukabakemurira ibibazo.

Iyi myigaragambyo yabereye ku Muhima, i Nyamirambo, i Gikondo ku Gishushu no mu Mujyi rwagati.Bose bahuriza hamwe bavuga ko bafite ikibazo cy’amafaranga menshi basigaye bakatwa ku ikoreshwa rya mubazi no kuba ubwishingizi bwa moto busigaye buzamuka umunsi ku wundi.

Abamotari bavuga ko igiciro cy’ubwishingizi bwa moto cyikubye gatatu, ku buryo hari bamwe bahagaritse kubwaka.

Mu myaka hafi itanu ishize, ubwishingizi bwavuye ku mafaranga ibihumbi 45 Frw bugera 153.200 Frw kuri moto itarengeje imyaka itanu. Irengeje iyo myaka, ubwishingizi bwayo bugera mu bihumbi 200 Frw.

Abamotari basobanura ko ubwishingizi busa n’ubwarushije agaciro moto, bagasaba ko iki kibazo cyigwaho mu buryo bwihariye. Bavuga ko ubwishingizi nubwo babwishyura mu byiciro, batigeze bamenyera igihe ingano y’amafaranga yazamukiye.

Abatanga serivisi z’ubwishingizi basobanura ko impamvu ibiciro byazamutse ari uko n’amafaranga yishyurwa mu gihe habaye impanuka yabaye menshi kurusha uko byari bisanzwe.

Perezida Kagame asoje kwakira ibibazo by’abaturage, asaba abayobozi ko kwita ku bibazo byatanzwe n’abaturage birimo iby’ubuhinzi, ibikorwaremezo n’ibindi bibangamiye iterambere ry’abaturage.

  • Hakizimana Dieudonne
  • 25/08/2022
  • Hashize 2 years