Rwanda: Perezida Kagame yakomoje ku buryo Abanyarwanda bahinduye imyumvire

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/05/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakomoje ku buryo Abanyarwanda bahinduye imyumvire mu rugendo rwo kwiyubaka rw’imyaka 28 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu bakaba bashyize imbere ubufatanye hagati yabo ndetse n’amahanga bushingiye ku bwubahane.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Mbere taliki ya 09 Gicurasi 2022, ubwo yifatanyaga n’abayobozi b’Intara ya Rhénanie-Palatinat n’abandi banyacyubahiro mu Budage mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 y’ubucuti n’ubutwererane (Jumelage) n’u Rwanda.

Uwo muhango yitabiriye yifashishije ikoranabuhanga, wanitabiriwe na Minisitiri akaba na Perezida w’Intara ya Rhénanie-Palatinat yo mu Budage Malu Dreyer, Minisitiri w’Ubutwererane mu Bukungu n’Iterambere mu Budage Svenja Schulze, ndetse na Dr. Sierk Poetting ukuriye Ikigo BioNTech gikomoka mu Ntara ya Rhénanie-Palatinat.

Perrezida Kagame yatangiye ashimira abaturage ba Rhénanie-Palatinat uruhare bagize mu iterambere ry’u Rwanda mu myaka 40 ishize bakorana n’uturere dutandukanye tw’Igihugu mu buryo bwa Jumelage.

Yakomeje agira ati: “Uwo mubano wongererwa imbaraga n’ubufatanye bwiza mu iterambere u Rwanda rwishimira ko rufitanye n’u Budage muri rusange.”

Perezida Kagame yagaragaje ko by’umwihariko ubwo bufatanye bwatanze umusaruro ufatika mu myaka 28 ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko byabaye ngombwa ko Abanyarwanda bagira imyumvire itandukanye by’ihabya n’iyarangwaga mu Rwanda rwa mbere ya Jenoside no mu gihe yakorwaga.

Yagize ati: “Mu myaka 28 ishize nyuma ya Jenoside [yakorewe Abatutsi], Abanyarwanda ni abaturage bafite imyumvire yahindutse burundu. Ntekereza mo buri gihugu, byaba ibyateye imbere n’ibiri mu nzira y’amajyambere, buri kintu cyose kiba kicyiyubaka uhereye kuri politiki, umutekano, amahoro, imiyoborere. Ni buri gihugu, nta na kimwe cy’umwihariko.”

Yakomeje agira ati: “Mu bufatanye, abantu barubahana; hari ubwo batumvikana cyangwa se bakumvikana, ariko hejuru ya byose bagakomeza gukorera hamwe bagana ku iterambere.”

Yakomeje ashimangira ko Abanyarwanda batigeze batakaza igihe na gito cyo kwigira ku masomo y’ibihe bikomeye banyuzemo ndetse bakaba batanatekereza kurega kwigira ku mbaraga z’ubufatanye burimo ubwa Rhénanie-Palatinat n’ubwa Guverinoma y’u Budage muri rusange.

Yashimangiye ko Abanyarwanda bifuza gufata ahazaza habo mu biganza byabo bafatanya n’ibihugu cyangwa inshuti nk’u Budage na Rhénanie-Palatinat, hagamijwe kubaka ubushobozi bw’ibigo bugezweho ku rwego mpuzamahanga no kugira abaturage bazima kandi bafite ubumenyi buhanitse binyuze mu burezi bufite ireme.

Ati: “Mu gihe tujya imbere, uyu ni wo mwuka ugomba kuyobora no gushimangira ubufatanye bwacu.”

Ubufatanye na BioNTech, indi ntambwe ikomeye

Perezida Kagame yanagaragaje uburyo u Rwanda rwishimiye ubufatanye bwatangiye hagati y’u Rwanda na BioNTech bwo kubaka mu Gihugu uruganda rw’imiti n’inkingo zo mu bwoko bwa mRNA.

Urwo ruganda ruzubakwa mu ikoranabuhanga rigezweho, rwitezweho kugira uruhare rukomeye mu guhindura amateka y’urwego rw’ubuvuzi ku mugabane w’Afurika, by’umwihariko binyuze mu kongera ubushobozi bw’inkingo n’indi miti byifashishwa mu buvuzi.

Yagize ati: “Ibi ntibizatanga umusaruro mu gushimangira ubushobozi bw’Afurika mu guhangana n’ibyorezo gusa, ahubwo bizanagira uruhare mu guha ubuhanga n’ubumenyi urubyiruko rw’u Rwanda rw’abenjenyeri n’abahanga mu bya siyansi.”

Muri Gashyantare uyu mwaka, ni bwo Ikigo BioNTech cyatangiye ubufatanye n’ibihugu bitatu by’Afurika birimo n’u Rwanda bugamije guteza imbere ikorwa ry’inkingo n’indi miti muri Afurika

U Rwanda, Senegal, na Ghana ni byo bihugu byiteze kubona ikoranabuhanga rigezweho ry’inganda zizazanwa muri za kontineri (BioNTainers), bigatwara igihe gito cyo kuziteranya no gutangira kuzibyaza umusaruro.

Iryo koranabuhanga rigezweho ryitezwe mu Rwanda no muri Senegal bitarenze mu mpera z’uyu mwaka kuko uruganda ruzazanwa rwuzuye rugashyirwa ahabugenewe bitabanje gufata ikindi gihe cyo kuruteranyiriza aho rugomba kuba ruri.

Buri ruganda muri zo ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze zigera kuri miliyoni 50, kandi izo nganda ntizizakora inkingo za COVID-19 gusa kuko zizajya zikora n’inkingo z’izindi ndwara zirimo Malaria, VIH/SIDA n’Igituntu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/05/2022
  • Hashize 2 years