Rwanda: Nyuma yamezi menshi Rusesabagina yahawe igisubizo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25 nyuma yo kugaragaza ko ahamwa n’uruhurirane rw’ibyaha icyenda birimo iby’ubwicanyi n’ubugome byakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN yashinze akanawubera umuyobozi. 

Ibyaha icyenda byamuhamye harimo icyo kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako.

Hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 18 n’iya 19 z’itegeko ryerekeye kurwanya iterabwoba, Urukiko rwasanze Rusesabagina Paul ahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba ariko akaba adahamwa n’icyaha cy’iremwa ry’umutwe w’ingabo bitemewe.

Umucamanza Mukamurenzi Béatrice wasomye imyanzuro y’urukiko yavuze ko ibindi bikorwa by’iterabwoba Rusesabagina aregwa, byakozwe mu bitero no gutera inkunga iterabwoba nk’uko byasobanuwe, bigize icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

Hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 61, agace ka 2 k’igika cya 3 cy’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Urukiko rusanga icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba bihama Rusesabagina Paul bigize impurirane y’imbonezamugambi kuko byakozwe mu mugambi umwe wo gukora iterabwoba.

Urukiko rusanga kuba icyaha cyo kugira uruhare no gukora iterabwoba cyarateje urupfu Rusesabagina yagombaga guhanishwa igihano cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 37 y’itegeko No 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018.

Urukiko rurebye imikorere y’ibyaha bihama Rusesabagina Paul, rukareba n’uburyo abazwa mu iperereza ndetse anaburana ibirebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo hari ibyo yemeye agasobanura uburyo byakozwe akabisabira imbabazi, n’uko ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha mu nkiko akwiye kugabanyirizwa ibihano, agahanishwa igifungo cy’imyaka 25 hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 60 y’itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ngingo irebana no kugabanya ibihano mu gihe hari impamvu nyoroshyacyaha.

Urukiko rusanga nubwo rwashoboraga kujya munsi y’igifungo cy’imyaka 25 nk’uko byasobanuwe, kuba Rusesabagina Paul ataritabiriye iburanisha kugira ngo Urukiko rumenye niba akomeje kwemera ibyaha aregwa rutajya munsi y’icyo gihano.

Isoma ry’uru rubanza ryari ryakurikiwe n’imbaga nini y’abantu baherereye mu bice bitandukanye by’Isi bari bategereje umwanzuro w’urukiko n’ibihano bihabwa Rusesabagina n’abandi 20 bareganwaga ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, yavuze ko nubwo uru rubanza rwatwaye igihe kirekire mu iburanisha ariko rwashyize hanze ibikorwa birimo n’ibyari ubwiru by’umutwe w’iterabwoba wa FLN. Ati: “Ibimenyetso bishinja abaregwa byari ntamakemwa, ubu noneho Abanyarwanda barumva batekanye kuko ubutabera bwatanzwe.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/09/2021
  • Hashize 3 years