Rwanda: Ntawarokotse Jenoside uwo ari we wese ufite ububasha bwo kuvuganira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/02/2021
  • Hashize 4 years
Image

“N’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bari kwifashisha iterambere twazaniwe n’inkotanyi…” Ayo ni amagambo Gatari Egide, Perezida w’Umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , yagarutseho mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera ku mbuga nkoranyambaga.

Gatari yagarutse ku buryo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite urugamba rwo guhangana n’abayipfobya bakanayihakana, nubwo hari byinshi bishimira bagezeho nyuma yo kurokorwa n’Inkotanyi.

Ibi abitangaje mu gihe hashize iminsi mike humvikanye Izina ry’umugore witwa Idamage wamenyekanye mu gihe gito ku mbuga nkoranyambaga, ariko uburyo ryamenyekanyemo bukomeje gukomeretsa benshi mu Banyarwanda, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi .

Idamange Iryamugwiza Yyvonne ni umwe mu Banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batabawe bagakurwa mu menyo ya Rubamba  ubwo Ingabo za FPR Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyarwanda benshi babashije kubona cyangwa kumva imvugo Idamange Iryamugwiza Yyvonne, bakabigereranya n’uko ari mu bakabaye barwanya ingengabitekerezo n’igisa na yo cyose, batungurwa n’imyitwarire iteye impungenge, ariko bakavuga ko hari izindi mpamvu zibimutera zirimo no gushakisha viza ijya mu mahanga nk’uko byagiye bikorwa n’abandi bantu bavuye mu Rwanda babeshya amahanga ko umutekano wabo utameze neza mu Gihugu.

Gatari yavuze ko nubwo Jenoside yabaye ikanahagarikwa, nyuma y’imyaka 27 ihagaritswe hakigaragara abayihakana ndetse bakanayipfobya bahuriye mu nkubiri y’abakoze Jenoside, bari baratangije umugambi wo gutsemba Abatutsi bakabarimbura, abari babashyigikiye igihe bayiteguraga bakanayikora n’abari kugenda baba abambari babo.

Ati: ” Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, twaba twibeshye tuvuze ko ari ibintu bizaza ubungubu bigashira. Biriho, bizakomeza bihindure isura, ubu icyo dusaba nk’abantu bayirokotse n’abandi bantu bazima bafite ubumuntu ni ugukeneyera tugakomeza, tugakomeza guhangana n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Gatari yakomeje ashimira FPR Inkotanyi yarokoye Abatutsi mu menyo ya rubamba, ndetse na nyuma yaho igasigasira ubuzima bwabo kugeza biyubatse.

Ati: “Icyemezo cya mbere cyari icyo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Turagishimira izari ingabo za FPR Inkotanyi, n’undi uwo ari we wese wagize uruhare kugira ngo Jenoside yadukorerwaga ihagarare… Icya kabiri dushima, ni uko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi Leta y’u Rwanda yasigasiye ubuzima bw’abarokotse n’ubw’Aanyarwanda muri rusange. Icya gatatu kinakomeye cyane ni ubutabera bwatanzwe kandi na n’ubu buracyatangwa.”

Yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimira no kuba ibihugu bitandukanye ku Isi byarafashe iya mbere mu gushyigikira u Rwanda, bigafata bamwe mu basize baruhekuye bagashyikirizwa ubutabera.

Avuga ko ibyo byose bigaragaza ubushake bwa Leta y’u Rwanda mu guharanira ubutabera bw’abo Inkotanyi zavanye mu maboko y’abicanyi batagiraga kivurira, ati: “Inkotanyi n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi dufitanye igihango… Kuba tugifite amahirwe y’uko Inkotanyi zatuvanye mu maboko yabicanyi, ubungubu zikaba zikiturinze, zikaba zidufasha mu iterambere ryose rishoboka, icyo ni ikintu cyo kwishimira.”

Gatari yavuze ko abakora icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside bakwiye gukurikiranwa, ashimangira ko n’abayirokotse bagerageza kuyipfobya bakwiye gukurikiranwa hakarebwa icyihishe inyuma y’uwo muco udahwitse baba badukanye.

Yavuze ko nta muntu ukwiye kwitwaza ko avuganira abarokotse Jenoside kandi agoreka amateka y’ibyabakorewe, ati.” Ntawarokotse Jenoside uwo ari we wese ufite ububasha bwo kuvuganira abarokotse Jenoside. Dufite Imiryango myinshi iduhagarariye, ijwi ryacu rica mu baduhagarariye. Nta na rimwe turavuga ikibazo dufite mu bushobozi bw’Igihugu ngo kibure igisubizo.”

Yakomeje atanga gasopo ku bagerageza gukoresha kuba bararokotse Jenoside nk’intwaro yo gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda ati: ” Tujya inama mu miryango y’abarokotse Jenoside irimo Ibuka na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG). Ariko ubu turanasaba ko inzego z’igihugu zajya zikora akazi kazo. Niba hari umuntu uri gupfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yabaye ikivume, RIB nimukurikirane, nk’umuntu uri gukorera ibyaha sosiyete nyarwanda.”

Avuga ko niba uwarokotse Jenoside n’undi uwo ari we wese yagaragaweho icyaha agomba kukibazwa, wenda nyuma akaza kugaragara nk’umuntu ufite ibibazo byo mu mutwe, na bwo Inzego z’ubuzima zikwiye kuhahagoboka zimujyana ahagenewe kuvurirwa abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Yakomeje agira ati: “Nta rwitwazo umuntu afite rwo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko ubwo burozi basohora baroga Isi, abafite ukuri, abafite umutima wa kimuntu, nibareke dufatanye, dutange ukuri nyako ku mibereho y’Abanyarwanda n’abarokotse Jenoside byumwihariko.”

Ashimangira ko mu gihe abahakana Jenoside bakanayipfobya basigaye babikorera ku ikoranabuhanga, igihe kigeze ngo n’abanyomoza amakuru yabo barikoreshe kugira ngo bakwize ukuri, kandi ngo igikenewe ni ubushake.

GAERG yiyunze ku Muryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA), Komisiyo y’Igihugu yo kurwanda Jenoside (CNLG), Ikigega gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG) n’izindi nzego, mu kwamagana abakomeje kwikinga inyuma y’ikoranabuhanga bagahakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/02/2021
  • Hashize 4 years