Rwanda: NESA yatangaje ko imyiteguro y’ibizamini bya leta yose yarangiye

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/07/2022
  • Hashize 2 years
Image

Mu gihe guhera kuri uyu wa Mbere hirya no hino mu gihugu hatangira gukorwa ibizamini bya leta, abanyeshuri bitegura gukora ibi bizamini bashimangira ko bafashijwe n’abarimu ku buryo buhagije ku buryo biteguye kuzagira amanota meza. 

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini/NESA cyo kigaragaza ko imyiteguro yose yarangiye ku buryo nta kizabuza ibizamini kugenda neza, cyane ko amasomo yose yagombaga kwigishwa yarangiye ku gihe.

Ni mu mpera z’umwaka w’amashuri aho abatarebwa n’ibizamini bya leta bagiye mu biruhuko, ni mu gihe ariko abo mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, uwa 3 w’icyiciro rusange cy’ayisubmbuye ndetse n’uwa 6 bo barimo kwitegura ibizamini bya leta.

Mushikiwabo Bahati yiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, ndetse na Cyuzuzo Gustave wiga mu mwaka wa 3 w’ayisumbuye bavuga ko bafashijwe  bihagije ku buryo nta mpungenge zo kudatsinda ikizamini bitegura.

Uyu mwaka w’amashuri 2021-2022 niwo abanyeshuri babashije kwiga neza ibihembwe byose, kuko imyaka yabanje yarogowe n’icyorezo cya covid 19 aho abanyeshuri bagiye baguma mu rugo.

Abarezi bvuga ko uyu mwanya uhagije babonye watumye barushaho kwita cyane ku banyeshuri bitegura ibizamini.

Kuva kuri uyu Mbere tariki 18 Nyakanga, abanyeshuri bo mu mashuri abanza bagera ku bihumbi 229.859 biyandikishije gukora ibizamini barabyitabira, naho guhera tariki 25 Nyakanga hazatangira gukora ibizamini abo mu mashuri yisumbuye.

Ababyeyi basanga bagomba guherekeza abana babo mu myiteguro y’ibizamini kugirango abanyeshuri bagire umusaruro ukwiye.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini/NESA, Dr Bernard Bahati avuga ko kugeza ubu ibikenewe byose kugira ngo ibizamini bitangire byamaze gushyirwa ku murongo ku buryo nta kizabuza ibizamini kugenda neza.

Muri rusange uyu mwaka abanyeshuri biyindakishije kuzakora ibizamini, amashuri abanza ni ibihumbi 229,859, bakaba baragabanutseho 9.7%, abo mu cyiciro rusange bazakora ni ibihumbi 127,469 bo boyongereyeho 4.2%, umwaka wa 6 w’ayisumbuye ni ibihumbi 47,579 bakaba baragabanutseho 3.2%, abo mu myuga n’ubumenyingiro ni ibihumbi 21,338 nabo bagabanutseho 5.9% mu gihe abo mu mashuri y’inderabarezi ari ibihumbi 2,906 nabo bagabanutseho 2.1% ugereranije n’umwaka ushize

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/07/2022
  • Hashize 2 years