Rwanda: Minisitiri ushinzwe iterambere ry’inganda no muri Congo Brazaville yasuye umushinga wo kuhira

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/02/2022
  • Hashize 2 years
Image

Minisitiri ushinzwe iterambere ry’inganda no guteza imbere abikorera muri Congo Brazaville hamwe n’itsinda yari ayoboye, basuye umushinga wo kuhira imyaka wa Nasho uherereye mu karere ka Kirehe, mu ntara y’Iburasirazuba. Iri tsinda ryatangajwe n’ikoranabuhanga ukoresha huhirwa imyaka ndetse n’iterambere umaze kugeza ku baturage bahatuye. Bavuze ko bihaye intego yo kugera iwabo nabo bakawushyira mu bikorwa.

Mu cyumweru gishize ubwo Minisitiri Nicephore Fylla yari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yasuye icyanya cyo kuhira imyaka cya Nasho, aho basobanuriwe byinshi byerekeranye n’uyu mushinga, uburyo ukora ndetse n’uko utanga umusaruro bigatuma abahinzi baho biteza imbere.

Minisitiri Nicephore yavuze ko”Kubera ko ni umushinga w’ahazaza, ni umushinga ugamije gutanga ubukire kuri buri wese mu bayigize koperative. Ni umushinga ufasha mu kogera umusaruro kuko nk’uko twabibonye hari n’abasarura kugeza kuri toni 12 kuri hegitari. Ku gihigu n’ikindi, by’umwihariko Congo Brazaville,ni ibyo kwifuza kureba uburyo abantu batera imbere ndetse n’aha ngaha ni uburyo bwo kwiteza imbere. Ni ikintu runaka gitanze umusaruro ahantu runaka,bishobora gutuma n’abandi bagikora. Aha mufite abantu babigize umwuga, ndavuga abantu bafite ubumenyi kubyerekeranye no gucunga neza ibyo kuhira, ubumenyi ku rwego rw’ubuhinzi nicyo cyatumye duhitamo kuza hano muri Nasho”.

Minisitiri Nicephore, yavuze ko hari icyo bagiye gukora nyuma yo kubona umushinga wo kuhira wa Nasho. Yagize ati :“Ubusanzwe u Rwanda dufitanye amasezerano y’ubufatanye, ariko twifuje ko ayo masezerano habaho n’umwihariko mu by’ubuhinzi n’inganda noneho hakabaho gusangira ubumenyi hagati y’u Rwanda na Congo Brazaville. Icya kabiri, kwagura umubano hagati y’uturere n’imidugudu.Nizeye ko iwacu muri Congo Brazaville, nzahura na Perezida,k’uburyo ibyo tubonye hano biteza imbere abantu tube twabikora n’iwacu”.

Usibye itsinda yari ayoboye,minisitiri Nicephore Fylla yari kumwe n’umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Musabyimana Jean Claude na Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana. Umushinga wa Nasho wo kuhira imyaka hifashishijwe imashine, ufasha abaturage basaga 2000 ukaba ukorerwa kuri hegitari 1.173.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/02/2022
  • Hashize 2 years