Rwanda: Leta yahagaritse irushanwa rya Miss Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/05/2022
  • Hashize 2 years
Image

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko yabaye ihagaritse ibikorwa by’irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, hashingiwe ku iperereza ririmo gukorwa ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUp” Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid.

Prince Kid wari Umuyobozi w’iki kigo cyateguraga Miss Rwanda guhera mu 2014, yatawe muri yombi ku wa 26 Mata 2022, akaba akurikiranyweho “Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.”

Ubushinjacyaha bwashyikirijwe iyo dosiye taliki 5 Gicurasi bukaba bukomeje gusuzuma iyi dosiye mbere y’uko Prince Kid agezwa imbere y’urukiko.

Nubwo amarushanwa y’ubwiza amafite amateka mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1992, ni amwe mu marushanwa afite amateka ku isi yose no mu bihugu bitandukanye, uretse ko ibishingirwaho bitanduana bitewe n’igihugu cyangwa umuco wacyo.

Amateka agaragaza ko amarushanwa y’ubwiza afite inkomoko muri Amerika ahayinga mu 1921, ubwo ubuyobozi bwariho icyo gihe bwyatangije mu rwego rwo gushishikariza abakerarugendo kuguma mu Mujyi wa Atlantic, nk’amarushanwa yari agezweho agamije gukururir igihugu amadovize.

Gusa amarushanwa y’ubwiza afite inkomoko mu mico n’imihango y’abaturage babayeho mu ngoma zo mu binyejana bya kera cyane mbere y’ivuka rya Yesu, cyane cyane akaba yarakorwaga mu ngoro z’ibwami hatoranywa abakobwa beza babereye kuba abagore b’Umwami.

Imwe mu nkuru zamenyekanye cyane ni iyanditswe muri Bibiliya mu gitabo cya Esiteri, kigaragaza inkuru y’uburyo abakobwa beza batoranywaga bakaza kyiyerekana imbere y’umwami n’abandi bantu batandukanye yabaga yatumiye.

Mu Rwanda, aya marushanwa yongeye kubytswa mu mwaka wa 2009 kuko mu myaka yabanje ayo marushanwa atabagaho kubera amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi yasize Igihugu ari umusaka. Muri uwo mwaka yatangiye gukorwa ayoborwa n’iyahoze ari Minisiteri y’Umuco na Siporo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/05/2022
  • Hashize 2 years