Rwanda: Kiyovu ni yo ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/12/2021
  • Hashize 2 years
Image

Mu mpera z’icyumweru gishize, taliki 10 kugeza 12 Ukuboza 2021 habaye imikino  y’umunsi wa 8 ya shampiyona  y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus  National League 2021-2022” aho ikipe ya Kiyovu yanganyije na Gasogi United  ariko  igakomeza kuyobora urutonde by’agateganyo.

Iyi kipe ya Kiyovu  nyuma yo kwitwara neza igatsinda Rayon Sports  ku mukino w’umunsi wa 7, taliki 05 Ukuboza 2021 yahise ifata umwanya wa mbere . Ku Cyumweru taliki 12 Ukuboza 2021, Kiyovu yanganyije na Gasogi United igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 8  bituma ikomeza kuyobora urutonde aho ubu ifite amanota 17.

Indi mikino y’umunsi wa 8 yabaye, ikipe ya Musanze FC   yatsindiwe mu rugo na  Police FC ibitego 2-1, Etoile de l’Est FC itsindirwa i Ngoma na  Rutsiro FC igitego 1-0,  Rayon  Sports  inganya na Gorilla FC igitego 1-1,  Marines FC yatsinze Gicumbi  FC igitego 1-0, Mukura itsinda Espoir FC igitego 1-0, AS Kigali inganya na Etincelles FC igitego 1-1 na ho  APR FC itsinda Bugesera FC ibitego 2-1.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 8, Kiyovu irayoboye n’amanota 17 ikurikiwe na AS Kigali ifite amanota 16, APR FC ifite imikino y’ibirarane 3, iri ku mwanya wa 3 n’amanota 13 inganya na Police FC  iri ku mwanya wa 4. Ku mwanya wa 5 hari Gasogi United  ifite amanota 12 inganya na Rayon Sports iri ku mwanya wa 6. Ikipe ya Etincelles FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 4.

Shampiyona izakomeza taliki 17 kugeza 19 Ukuboza 2021 hakinwa imikino y’umunsi wa 9.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/12/2021
  • Hashize 2 years