Rwanda: Kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi-Perezida Kagame

Bamporiki Edouard wahagaritswe ku nshingano z’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa busaba imbabazi bwatanzweho ibitekerebo bitandukanye.

Bamwe muri bo banditse bavuga ko izo mbabazi azikwiriye abandi bavuga ko gusaba imbabazi ukaba wanazihabwa bidakwiye gukuraho ko ikiremereye ari icyemezo n’amahitamo by’usaba imbabazi mbere na nyuma yo kuzihabwa.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ni umwe mu basubije ubwo butumwa ariko asa n’umwe mu batanze ibitekerezo wagize ati; “Imbabazi z’ Uwiteka n’ abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!”

Perezida Kagame yunze mu ryo yavuze ati: “Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. #Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki ni ko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kucyirinda birashoboka. Guhanwa na byo birafasha!!!

Bamporiki wahagaritswe ku mirimo ye ku wa Kane tariki 05 Gicurasi 2022, kubera icyaha cya ruswa akekwaho, yasabye imbabazi mu butumwa yanyujije kuri Twitter, ati: “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe