Rwanda: Isomo ryiza ku rubyiruko nu gukunda igihugu- Gen  Kabarebe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe yabwiye urubyiruko rw’abakorerabushake ko Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ari isomo  ryiza ku rubyiruko mu gukunda igihugu, ubwitange n’ubuyobozi bwiza.

Ibi yabigarutseho kuri uyu munsi wa kane w’ibiganiro birimo guhabwa urubyiruko rw’abakorerabushake 52 bahagarariye abandi ku rwego rw’Igihugu, birimo kubera mu Karere ka Musanze.

Ni ikiganiro cyagarutse ku gukunda igihugu, indangagaciro z’igihugu n’amahame y’imiyoborere n’ubuyobozi byiza.

General Kabarebe yabwiye uru rubyiruko ko mu gihe cyo kubohora igihugu na bo bari urubyiruko, bafata umwanzuro wo kwitangira ku kibohora kandi bari bazi neza ko bahagwa, hakaba hari harimo n’abari bafite ubuzima bwiza.

Aya yavuze nka Perezida Paul Kagame wari mu masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko gukunda igihugu byatumye babyigomwa baza ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Yavuze ko ibi bigomba kwigirwaho n’urubyiruko rw’uyu munsi, rukamenya ko umuyobozi mwiza kandi agomba kudacika intege imbere y’ibibazo, ahubwo agashaka ibisubizo,kumenya neza abo ayobora nabo bakamumenya ariko cyane cyane akabatega amatwi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/11/2021
  • Hashize 2 years