Rwanda: Inyeshyamba zitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro zatangiye kwiga [ REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/07/2021
  • Hashize 3 years
Image

Abantu 703 bitandukanije n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bahugurirwa mu Kigo cya Mutobo, batangiye gahunda yo kwiga imyuga itandukanye izabafasha kwibeshaho mu miryango yabo.

Ni gahunda yateguwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare ikazamara amezi atandatu.

Imwe mu myuga baziga irimo ubwubatsi, iby’amazi, ubudozi, ubukanishi, ubusuderi, amashyanyarazi, gusuka no kogosha n’ubuhinzi n’ubworozi.

Umuyobozo w’iyi Komisiyo, Nyirahabineza Valéry yasabye abagiye kwiga iyi myuga kuyiga neza, kugira ngo izabatunge bo n’imiryango yabo, kandi bakajya bazirikana ko ari umusaruro wa Leta yabo ibakunda.

Abitabiriye kwiga iyi myuga ni abo mu byiciro bya 67,68 na 69 bitandukanije n’abacengezi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/07/2021
  • Hashize 3 years