Rwanda: Ingabire Marie Immaculee asanga hakwiye kubaho iyubahirizwa ry’amategeko mu guhana icyaha cya ruswa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/05/2022
  • Hashize 2 years
Image

Umujyi wa Kigali uravuga ko hakwiye ubufatanye bw’inzego mu kurandura ibyaha bya ruswa bikigaragara muri zimwe muri serivisi zihabwa abaturage, ibi biravugwa mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko basiragizwa igihe bakeneye serivisi zitandukanye zirimo n’iz’ubutaka.

Bamwe mu baturage bavuga ko basiragizwa ku biro by’ubuyobozi igihe bagiye gushaka ibyangombwa by’ubutaka, bakavuga ko byaba byiza izi serivise zigiye zihutishwa.

Twizeyimana Ethienne yagize ati ‘’Turirukanka mu Murenge bakatubwira ngo mushake ibyangombwa byanyu by’ubutaka bakadusiragiza tugahera muri ibyo, hari igihe baje ngo akarere karashaka kwishyura tugahera muri ibyo.”

Umuyobozi w’umuryango transparence International ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculee asanga hakwiye kubaho iyubahirizwa ry’amategeko mu guhana icyaha cya ruswa

‘’Ikibazo ni imiterere y’itegeko, barakubwira ngo Umujyi wa Kigali niwo utanga icyangombwa, nibyo koko ni One stop center ariko uza kukubuza kubaka cyangwa kubikwemerera ni agronome w’Umurenge cyangwa komite y’umudugudu, dufite inzego nyinshi zigora ukuntu, kandi n’ahari ubushake hari inzitizi z’uko n’uwagaragaraho icyo kibazo, n’iyo waba ufite ibimenyetso kumujyana mu rukiko biterwa n’umucamanza bahuye, hari uhita amugira umwere ubwo tayari akaba asubiye mu kazi iyo ari umukozi wa Leta.”

Mu rwego rwo kurwanya ruswa ikururwa ahanini no gusiragizwa ndetse no gutinzwa guhabwa serivise mu umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Umjyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko hageze ko inzego zose zahagurukira gutanga ahabwe serivise inoze kandi izira ruswa ku muturage

‘’Tubicishije mu biganiro umuturage akamenya ibyo yemererwa n’amategeko, serivise agomba gusaba, aho azisabira n’igihe azihererwa, akanakangurirwa kudatanga ruswa. Ariko n’abayobozi b’inzego zose kuva ku mudugudu, iyo tuvuga umuturage ku isonga tumuha serivise gute? Tugabanye ku musiragiza, haracyari ibyuho bya ruswa hari n’abazisaba, cyangwa se umuturage yabona atinze gutanga serivise akibwira ko akwiye gutanga ruswa cyangwa kuba ahawe serivise mbi ari uko hari ikindi bamusaba. Ibyo byuho rero twabiganiriyeho.’’

Imibare itangwa n’urwego rw’ubugenzacyaha igaragaza ko mu mwaka wa 2019, mu mujyi wa Kigali hagaragaye ibyaha bya ruswa 128.

Mu mwaka wa 2020 byabaye 92, uyu mubare wakomeje kugabanuka kuko mu mwaka wa 2021 ibyaha bya ruswa mu mujyi wa Kigali byari 64, ni mu gihe muri uyu wa 2022 bimaze kuba 22.

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ruswa mu Mujyi wa Kigali muri iyi nama hakaba hafashwe umwanzuro wo gushyiraho komite ishinzwe kurwanya ruswa muri buri mudugudu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/05/2022
  • Hashize 2 years