Rwanda: Indege zitagira abapilote zamenyekanye ku isi zigiye kwifashishwa

  • admin
  • 21/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba, yatangaje ko muri gahunda yo kubaka uburyo bwo guhanahana amakuru byihuse mu rwego rw’ubuvuzi, indege zitagira abapilote zamenyekanye ku isi mu gutwara byihuse imiti zigiye kwifashishwa m’ubutabazi . mugutwara imiti ivura uwarumwe n’inzoka zo mu ishyamba .

Mu kiganiro Dr. Gashumba yahaye abasenateri abasenateri bagize Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, yavuze ko gukoresha izo dorone bizafasha mu buvuzi bwihuse.

Ati “Mu gihe cya vuba tugiye gutangira gutanga imiti y’ibyihutirwa; nk’imiti igihe inzoka yakurumye, urukingo rw’imbwa yarumye umuntu, aho kugira ngo bategereze kugira ngo ruzamugereho rutinze tukaba twakoresha uburyi bwa dorone. Ibyo akaba ari ibirimo gukorwa mu buryo bwo kugira ngo serivisi zo gutanga imiti zihute.”

JPEG - 51.3 kb
Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba

Yasobanuye ko kuva aho u Rwanda rutangiye gukoreshereza dorone mu gutwara amaraso ku bitaro biyakeneye byihutirwa byagabanyije igihe byasabaga kuyabona hakoreshejwe imodoka no kugabanya igihombo cyaturukaga ku maraso yashoboraga kwangirikira mu bitaro adakoreshejwe kuko bayabikaga batazi ingano bazakenera.

Urugendo byasaba rwavuye ku masaha ari hagati y’ane n’atanu ubu dorone ikaba ikoresha iminota igera kuri 25 ikaba igejeje amaraso ku bitaro biri mu ntera ndende.

JPEG - 109.3 kb
Perezida Kagame ubwo yatangizaga imirimo y’izi ndege zitagira abapilote

Mu rwego rwo guhanahana amakuru kandi, minisitiri yasobanuye ko abajyanama b’ubuzima bafite uburyo bwihuse Rapid SMS bakoresha batanga amakuru ku gikorwa cyose bakoreye umuturage mu kuvura, bayatanga ku bigo nderabuzima bakorana nabyo bikihuta kuhera kuri minisiteri y’uhuzima.

JPEG - 51.3 kb
Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba

Ibyo wamenya kubyerekeye izi Drones

Mu 1994 nibwo hakozwe Drones zifasha mu bikorwa by’ubugiraneza [Drones Humanitaires], zikorewe muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Abanyamerika kandi bazwi mu bihugu bikunze gukoresha Drones mu bikorwa byo guhangana n’abanzi, aho ziyoborwa n’ikoranabuhanga zikagenda zirasa kubo babahanganye, u Rwanda narwo ruvuga ko rwamaze gushyira ikoranabuhanga imbere. Ubu rukaba rwitegura kuzamura icyogajuru mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka, icyo cyogajuru cy’ikaba cyizahagurukira mu gihugu cy’Ubuyapani .

Mu ntangiriro za 2017,niho mu Rwanda gahunda ya Drones zifashishwa mu bikorwa by’ubuzima, zigeza imiti, inkingo n’amaraso mu bitaro yari itegerejwe .

Drones Zipline zikorwa na sosiyete ya Zipline International yo muri Amerika , Iyo sosiyete yasinyanye amasezerano na Leta y’u Rwanda yo kuzihageza, nyuma yuko irangije kuzisuzuma mu ngendo zakoreye mu misozi miremire ya Californie muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ingano , uburemere n’ingendo zikora

Ubusanzwe Drone ishobora gutwara ibiro 150 kumanura, ku bijyanye n’ingendo zimwe mu zifite imbaraga zifashishwa n’Abafaransa mu ntambara ishobora kugenda kilometero 700 mu isaha, ku butumburuke ikaba ishobora kugeza kuri metero 3000 ivuye ku butaka.

Izo mu bwoko bwa Zipline u Rwanda rwi fashisha, imwe ifite uburemere bw’ibilo 10, ishobora gukora urugendo rwa kilometero 120 mu kirere ifite n’ ubushobozi bwo kwikorera ibifite uburemere bw’ikilo kimwe n’amagarama .

Akarusho kazo ni uko ikoreshwa n’ikoranabuhanga rihambaye mu kuyobora ikajyana imiti ku bitaro nta kuyoba na guto kubayeho.

Urugendo imodoka ikora amasaha ane, irukoresha iminota 35

Izi ndege zigabanya igihe byatwaraga ngo umurwayi wari bugerweho n’imiti mu gihe cy’amasaha ane ngo ayibone. Kuko aho imodoka yashoboraga kugenda ayo masaha, Drones ihakoresha igihe kitarenze iminota iri munsi ya 35.

JPEG - 28.2 kb
Urugendo imodoka ikora amasaha ane, irukoresha iminota 35 Izo ndege zizagabanya igihe byatwaraga ngo umurwayi wari bugerweho n’imiti mu gihe cy’amasaha ane ngo ayibone. Kuko aho imodoka yashoboraga kugenda ayo masaha, Drones zizajya zihagera mu gihe kitarenze iminota iri munsi ya 35.

Niyomugabo Albert / MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/02/2019
  • Hashize 5 years