Rwanda: Imirimo imaze gukorwa kugeza ubu ntishobora guhagararira hano- Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi, bashimiye inzego z’umutekano z’ibihugu byombi ku bwitange zagaragaje mu kubohora Intara ya Cabo Delgado yakuwe mu maboko y’ibyihebe.

By’umwihariko, Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibice byari byarigaruriwe n’ibyihebe byamaze kubohorwa akazi ari bwo kagitangira kuko bafite inshingano zo kurinda abaturage no kubungabunga umutekano muri ibyo bice, bityo Perezida wa Mozambique n’abaturage be bakaba ari bo bazagena igihe inzego z’umutekano z’u Rwanda zizamara muri iyo Ntara.

Yagize ati: “Imirimo imaze gukorwa kugeza ubu ntishobora guhagararira hano. Ubu dufite ikindi gikorwa ari cyo gukomeza kubaka no kurinda iki gihugu. Perezida n’abaturage ba Mozambique bari ku isonga ry’ibi byose kandi bazatumenyesha igihe manda yacu igomba kurangirira. Mwakoze akazi gakomeye hamwe n’ingabo za Mozambique.”

Perezida Paul Kagame yashimye akazi kamaze gukorwa n’ingabo z’ibihugu byombi azisaba gukomereza aho.

Yagize ati: “Turabashimira ko mwabashije kubohora iyi ntara yari yarigaruriwe n’ibyihebe. Turabashimira akazi mwakoze ni akazi gakomeye cyane. Ni akazi kanini mwakoze ariko habayemo no kwitanga, mugenda amanywa n’ijoro, ku zuba rikaze, amasasu avuga hirya no hino ndetse harimo no gutakaza ubuzima ku bantu. Uko ni ko intambara imera.”

Perezida Nyusi na we yashimye u Rwanda rwohereje muri icyo gihugu abasirikare b’intwari nyazo agira ati: “Ndabashimira kuba mwaraduhaye abasirikare baje gufatanya n’abandi kurinda igihugu cyacu. Ni intwari nyazo. Abenegihugu bacu bishimira iteka umurimo aba basirikare bakoze no kubabohora ku nyeshyamba zari zarafashe Cabo Delgado. Ndabashimira ubufatanye n’abasirikare bacu.

Abasirikare b’u Rwanda bagaragaje ko bubaha cyane abaturage bacu. Barakundwa kandi barubahwa. Abasirikare bacu babafitiye umwenda iteka kandi turifuza ko tuzakomeza kubaka ubuzima bw’abaturage bacu bukaba bwiza.”

Uruzinduko rw’Umukuru w’igihugu muri Cabo Delgado rubaye nyuma yaho ingabo z’ibihugu byombi zakije umuriro ku byihebe ibitari bike bikahasiga ubuzima ibindi bikarorongotanira mu mashyamba y’inzitane hakurya y’umugezi wa Missalo.

Ni nyuma yo kubyirukana mu birindiro rukumbi byari bisigaranye ahitwa Mbau ari na ho hahise hahinduka ibirindiro bikuru by’Umuyobozi w’ibikorwa by’urugamba Brig Gen Muhizi Pascal.

Ku ruhande rw’ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado, ngo uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame rwabongereye imbaraga ku rugamba.

Hashingiwe ku busabe bwa Leta ya Mozambique ndetse n’amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihigu byombi, mu kwezi kwa Nyakanya uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwohereje ingabo n’abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa bwo gutabara abaturage ba Cabo Delgado by’umwihariko abo mu duce twari twarayogojwe n’ibikorwa by’ubunyamaswa by’ibyihebe ndetse kugeza magingo aya abaturage bakaba baratangiye gusubira mu byabo.

Abakuru b’Ibihugu byombi basuye inzego z’umutekano ziri ku rugerero na bo bari mu mpuzankano za gisirikare.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/09/2021
  • Hashize 3 years