Rwanda: Imanza z’imbonezamubano zakemuwe mu buryo bw’ubuhuza

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/08/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Muri uyu mwaka w’ubucamanza hari imanza z’imbonezamubano zitageze kuri 20, zifite agaciro ka Miliyari zisaga 7 Frw zakemuwe mu buryo bw’ubuhuza. Kubera akamaro ko gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko mu Rwanda, hatangijwe ikigo kizajya cyifashijwe muri uru rwego.

Inararibonye mu mategeko, Prof Sam Rugege ashimangira ko gukemura ibibazo hatisunzwe Inkiko, birimo gufasha igihugu n’abaturage kugera ku iterambere.

Gukemura amakimbirane hatisunzwe Inkiko, ni imwe mu ngingo y’ubutabera izibandwaro muri gahunda ya guverinoma mu myaka 5 iri imbere, NST2, nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel.

Kuri uyu wa Gatatu i Kigali hafunguwe ku mugaragaro Ikigo kizafasha kongerera ubumenyi inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera ndetse no gufasha abaturage gukemura ibibazo hagati yabo hatisunzwe Inkiko. 

Iki kigo kandi kizafasha n’abageze mu nkiko bifuza gukorerwa ubuhuza kubona aho bahererwa iyi serivisi. 

Kuri Me Moise Nkundabarashi iki kigo ni ingirakamaro ku rwego rw’ubutabera.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo agaragaza ko u Rwanda rwihaye gahunda yo gutanga ubutabera buhamye ku baturage barwo.

Uyu mwaka w’imanza imibare y’imanza z’imbonezamubano zakemuwe hisunzwe ubuhuza mu mwanya w’inkiko zisaga ibihumbi 2,500 hari izitageze kuri 20 zari zifite agaciro ka miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda, naho imanza nshinjabyaha zirenga ibihumbi 13 zakemuwe mu buryo bwa Plea bargaining ni ukuvuga ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hagati y’ushinjwa n’ubushinjacyaha amasezerano akemezwa n’Urukiko.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/08/2024
  • Hashize 3 weeks