Rwanda: Igiterane cyo gushima Imana muri uyu mwaka kizabera muri Stade Amahoro

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/08/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Ubuyobozi bwa Rwanda Shima Imana bwatangaje ko igiterane cyo gushima Imana muri uyu mwaka kizabera muri Stade Amahoro, ku Cyumweru, tariki 15 Nzeri 2024.

Ni igiterane cyahujwe no kwishimira uko amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mahoro no mu bwisanzure, ashimangira indi ntambwe u Rwanda rwateye mu rugendo rwo kwiyubaka. 

Rwanda Shima Imana ni umwanya ukomeye ku Banyarwanda wo guteranira hamwe no gushimira Imana ku bintu byinshi byiza Igihugu cyagezeho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko iki gikorwa kizahuriza hamwe abayobozi mu nzego za Leta, abikorera n’imyemerere kimwe n’abaturage b’ingeri zose, mu gushimira Imana ku mahoro, umutekano, n’iterambere ry’ubukungu igihugu cyacu gifite muri iki gihe. 

Abayobozi b’amatorero ya Gikristo ndetse n’abahanzi bahimbaza Imana b’ibyamamare bazayobora iki gikorwa mu kuramya no gushimira Imana bivuye ku mutima.

Rwanda Shima Imana itegurwa na Peace Plan Rwanda, Umuryango wa Gikristo uhuriza hamwe amatorero ya Gikristo. 

Umuyobozi wa Peace Plan Rwanda, Arikiyepisikopi Dr. Laurent Mbanda, yavuze ko uyu mwaka ufite umwihariko ku bakirisitu. Ati “Uyu mwaka wa 2024 uruzuza imyaka 30 y’amahoro n’iterambere ridasanzwe mu Rwanda.”

Yakomeje ati “Ni umwaka u Rwanda rwagizemo amatora ya Perezida n’ay’Abadepite yabaye mu mahoro no mu byishimo birenze urugero. Ni muri urwo rwego, dufite impamvu nyinshi zo gushimira Imana.”

Ubuyobozi bwa Rwanda Shima Imana bwatangaje ko kwinjira mu giterane cya Rwanda Shima Imana 2024, bizaba ari ubuntu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/08/2024
  • Hashize 4 weeks