Rwanda: Ibyo utubari twemerewe kwakira abakiliya tugomba kuzuza

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Hashingiwe ku byemezo by’lnama y’ Abaminisitiri yateranye ku wa kabiri taliki ya 21 Nzeli 2021 yemereye utubari gusubukura ibikorwa hubahirizvva ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19. Minisiteri y’Ubucuruzi n’lnganda (MINICOM) ku bufatanye n’lkigo cy’lgihugu gishinzwe iterambere (RDB) bashyizeho amabwiriza agenga ifungurwa ry’utubari.

I. IBIGOMBA KUBAHIRIZWA

Akabari gafungurwa ni agafite icyangombwa cy’ubucuruzi gitangwa na RDB cyangwa akabari gafite ipatanti itangwa n’umurenge bikemerera gutanga serivisi z’ akabari:

Amasaha yo gufungura no gufunga utubari akurikiza gahunda rusange ya Leta igena amasaha ibikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukorwamo;

Utubari tugomba gushyira aho binjirira uburyo bwo gukaraba intoki n’ amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe (hand sanitizer);

Mu kabari aho bicara hagomba gushyirwa ikimenyetso kiharanga kandi hakubahirizwa intera ya metero imwe n’igice (1.5 m) hagati y’intebe n’indi;

Utubari tugomba gushyiraho uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi abatugana bagashishikarinua kubukoresha:

Buri kabari kagomba kugira umukozi cyangwa abakozi bashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Uwo mukozi (abakozi) agomba kuba afite umwambaro umuranga w’ibara ry’ umuhondo:

lnzugi n’amadirishya by’utubari bigomba kuba bifunguye kugira ngo umwuka ushobore kwinjiramo ku buryo buhagüe kandi aho bishoboka abakiriya bagaherwa serivisi hanze (open space) kandi bagakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID- 19;

Ahakorerwa ubucuruzi bw’utubari hagomba kubahiriza arnabwiriza y’isuku ashyirwaho n’inzego zibishinze;

Buri muntu wese winjira mu kabari agomba kuba yambaye agapfukamunwa;

Abakora mu kabari bagomba kuba bambaye agapfukamunwa neza kandi igihe cyose;

Abakozi bose bakorera utubari mu mujyi wa Kigali bagomba kuba barahawe urukingo wa COVID-19:

Ba nyir’utubari bagomba gupimisha abakozi bose COVID-19 buri nyuma y’iminsi 14.

II. ISHYIRWA MU BIKORWA RY’AYA MABWIRIZA

Akabari kujuje ibisabwa gasaba uruhushya two gufungura ku Murenge gakoreramo cyangwa kuri RDB (ku tubari dufite uruhushya rwo gukora /operating license rutangwa na RDB);

Nyuma y’igenzura, akabari kujuje ibisabwa gahabwa uruhushya rwo gufungura na komite ibishinzwe ku rwego rw’Umurenge ihuriweho n’ubuyobozi bw’Umurenge n’abahagarariye urugaga rw’abikorera cyangwa kagahabwa uruhushya na RDB (ku tubari dufite uruhushya rwo gukora/operating license rutangwa na RDB);

Uruhushya rwo gufungura akabari rutangwa mu nyandiko kandi rukamanikwa ahantu hagaragara;

Inama y’umutekano itaguye y’ Akarere/Umujyi wa Kigali ishobora gushyiraho izindi ngamba zisumbuyeho zitavuzwe muri aya mabwiriza zerekeye ishyirwa mu bikorwa ryayo hagamijwe kurushaho kwirinda COVID-19;

Ibihano byo kutubahiriza aya mabwiriza bikorwa hakurikijwe uko byagenywe n’lnama Njyanama y’Akarere/Umujyi wa Kigali.

lnzego z’abikorera na ba nyir’utubari bafite inshingano zo gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.

Utubari tugomba korohereza abashinzvve igenzura rihoraho rikorwa n ‘inzego hagamijwe iyubahirinva ry’aya mabwiriza.

Aya mabwiriza ashobora kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa mu rwego rwo gukomeza kwirinda COVID-19.

Bikorewe i Kigali ku wa 23 Nzeli 202
HABYARIMANA U. Béata
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2021
  • Hashize 3 years