AMAFOTO RWANDA : Ibyo tubona mu mujyi wa Kigali biranashoboka ko n’Utubari twazanafungurwa – RBC

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

RBC yatangaje ko kuba abantu barafunguriwe kwitabira bimwe mu bikorwa  birimo n’imyidagaduro, ari ikimenyetso gikomeye ko umujyi wa Kigali ushobora gusubira mu buzima busanzwe, ndetse n’ikimenyimenyi ngo ni uko sitade irimo kujyamo abantu kandi mu bipimo iki kigo gifata buri munsi, kitarimo kubona ko abajya muri sitade barimo kwandura icyorezo cya Covid19. biranashoboka ko n’utubari twafungurwa igihe icyorezo cyaba kiri hasi cyane. Nk’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima cyibitangaza .

Umwaka n’igice urashize mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya COVID19, mu basaga 1 150 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo, abarenga 65% cyabishe muri aya mezi hafi atatu ashize uhereye muri Kamena ubwo virusi ya corona yihinduranyije izwi nka Delta yacaga ibintu.

Gusa kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo gutanga urukingo rw’iki cyorezo mu buryo bwagutse cyane cyane ku batuye umujyi wa Kigali, COVID19 yatangiye kugabanya umurego aho abandura bavuye hejuru ya 15% ubu bakaba bageze kuri 3% mu bijyana kwipimisha kwa muganga, mu gihe mu bushakashatsi bukorwa hapimwa abatuye n’abagenda mu nsisiro zitandukanye abandura bavuye hafi kuri 6% bagera kuri 0.7% mu mujyi wa Kigali.

Ibi kandi byatumye imibare y’abinjira ibitaro igabanukaho 75%, ndetse bimwe mu bitaro byakiraga abo barwayi birimo ibya Gatenga, Gatsata na Rugerero mu karere ka Rubavu byongera gufungwa kubera ubuke bw’abarwayi bakeneye ibitaro dore ko abenshi mu bandura muri iki gihe bavurirwa mu ngo kugeza bakize.  

Ku nshuro ya mbere kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, abafana bongeye kugaruka ku bibuga bahereye ku mikino y’igikombe cya Afurika muri Basketball ndetse n’ubu bakaba bakomeje kwirebera irushanwa nk’iryo muri Volley ball nta nkomyi, gusa abajyamo ni abakingiwe kandi banipimishije ko nta bwandu bafite.

Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko iyo bitaba urukingo ibi bitari gushoboka ari nayo mpamvu ibikorwa byo gutanga urukingo rwa COVID19, byatangiye gushyirwamo ingufu no mu tundi turere tw’igihugu.

Dr. Sabin Nsanzimana yabwiye Umunyamakuru ati “Muri Kigali ntekereza ko uko hakingirwa abantu benshi niko ubuzima buzagenda bufunguka. N’ikimenyimenyi ejobundi sitade irimo kujyamo abantu kandi mu bipimo dufata buri munsi ntabwo turi kubona ko abajya muri sitade barimo kwandura cyangwa barimo kwanduza nabyo bikaduha indi shusho nziza y’akamaro k’urukingo n’akamaro ko kwipimisha buri gihe. Turifuza ko ibiri muri Kigali biba no mu gihugu hose. Ni nayo mpamvu uyu munsi hajyanywe inkingo nyinshi mu turere twose kugirango aho Kigali imaze kugera n’utundi turere tuhagere. Hari abantu bajya babiteramo urwenya ngo utubari turafunze buri gihe ngo mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri biba bizwi ko ngo utubari dukomeza gufungwa. Biranashoboka ko Twanafungura igihe icyorezo cyaba kiri hasi cyane.”

Ku wa Kane inkingo za COVID19 zigera kuri doze 137 000 zo mu bwoko bwa Astrazeneca n’izindi 97 000 zo mu bwoko bwa Sinopharm zoherejwe mu turere 21 mu ntara zose z’igihugu, ndetse kuva kuri uyu wa Gatanu zikaba zatangiye gutangwa haherewe ku barengeje imyaka 50 n’abandi bafite indwara zidakira batarakingirwa.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugirana n’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru, RBA, yashimangiye akamaro k’urukingo mu kurwanya indwara zirimo n’ibyorezo ashimira abanyarwanda uburyo bitabira kwikingiza.

Ati “Abanyarwanda benshi barashaka inkingo. N’ubundi hari inkingo z’indi ziriho mu Rwanda ahubwo turi mu ba mbere bagiye babona inkingo nyinshi; Ari iza Polio n’izindi ndwara zitandukanye ndetse n’izo ndwara zicika mu Rwanda kubera ko hagiye haboneka inkingo no kuzitabira. Ikibazo dufite ni ukubona inkingo zihagije ngo abazishaka bazibone.”

Kimwe n’inzego z’ubuzima, umukuru w’igihugu asaba buri wese gukomeza kuba maso, kubera imiterere idasanzwe ya virusi itera COVID19 irangwa no kwihinduranya bya hato na hato.

“Ntabwo tuzi igihe kizarangirira, ntawe ubizi. Ndetse usibye no kurangira gusa bitwazi hari ubwo kigenda gihindura intera nyuma y’igihe hari ibindi bimenyekana bitari bizwi bijyanye n’icyo cyorezo. Tugomba guhora twiteguye kandi tugahora tuzi ko kucyirwanya, icyorezo, ari ibintu bishobora gukomeza kuburyo aho bizagarukira bitazwi nyine.”

Kugeza ubu buri cyumweru u Rwanda rwakira byibura inkingo za COVID19 zisaga ibihumbi 200, mu gihe abakabakaba 80% mu mujyi wa Kigali na 25% mu gihugu hose bamaze gukingirwa.

Intego ni uko umwaka utaha warangiye abanyarwanda bagera kuri 70% bakingiwe ndetse ubuzima  busanzwe bukongera kugaruka.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/09/2021
  • Hashize 3 years