Rwanda : HCR yasabye impunzi z’Abanye-congo kubaha amategeko y’igihugu cyazakiriye

  • admin
  • 22/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), ryasabye umutuzo impunzi z’Abanye-Congo zo mu nkambi ya Kiziba zigaragambije zisaba kongererwa inkunga, inazerurira ko ifite ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibikenewe mu gutunga izicumbikiwe mu Rwanda zose.

Imyigaragambyo yatangiye ku wa 20 Gashyantare 2018, ubwo ikivunge cy’impunzi cyasohotse mu nkambi ya Kiziba kikagana ku biro bya HCR i Karongi, zisaba ko zakongererwa inkunga zihabwa cyangwa zikarekurwa zigataha iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo HCR yasohoye ku wa 22 Gashyantare, yibukije ko kubera imfashanyo z’abaterankunga zagabanutse, byatumye mu Ugushyingo 2017 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) rigabanya iyo ryageneraga impunzi ho 10%, muri Mutarama 2018 iryo gabanuka rigera kuri 25%.

HCR yasabye impunzi kubaha amategeko y’igihugu cyazakiriye, ibibazo zifite bigakemurirwa mu biganiro.

Yanazibukije ko izagaragaje ubushake bwo gusubira iwabo ari uburenganzira bwazo ariko zitagomba kugendera ku bihuha.

Uhagarariye HCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, yagize ati “Impunzi zifite uburenganzira bwo gutaha mu gihugu cyazo igihe cyose zabishakira. Ariko turazisaba gufata icyemezo gikwiye zidashingiye ku bihuha.”

PNG - 787.8 kb
Uhagarariye HCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall

HCR yongeye kugaragaza ko yatabarije impunzi ziri mu Rwanda kugira ngo haboneke miliyoni 98.8 z’amadolari ya Amerika ariko kugeza ubu habonetse 2% gusa by’ayo ikeneye.

Muhabura.rw

  • admin
  • 22/02/2018
  • Hashize 6 years