Rwanda: Hatashywe ikibuga cya Basketball kigezweho [Amafoto]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/09/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Umuryango Giants of Africa wujuje ikibuga cya Basketball kigezweho, giherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Iki kibuga cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Nzeri 2024. Ni icya karindwi cyubatswe na Giants of Africa mu Rwanda mu gihe ari icya 31 cyubatse muri Afurika muri gahunda y’uyu Muryango yo kubaka ibibuga 100 kuri uyu Mugabane.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza Imbere Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper; Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball, Mugwiza Désiré n’abandi.

Ikibuga cya Basketball cyatashywe nyuma yo kuvugururwa hagamijwe kuzamura impano z’urubyiruko muri uyu mukino. Cyubatswe imbere y’Ibiro by’Akarere ka Rubavu muri Paruwasi Gatolika ya Stella Maris. Iki kibuga cyari gisanzwe gihari kiza kuvugururwa cyubakwa mu buryo bugezweho, kirazitirwa ndetse gishyirwamo amatara ku buryo gishobora no kwakira imikino y’ijoro.

Abana bakina Basketball n’abatoza babo bavuga ko ikibuga cyavuguruwe n’Umuryango Giants of Africa ikacyubaka mu buryo bugezweho kigiye gutuma impano z’abakina uyu mukino zitera imbere ariko bakifuza ko kugira ngo bigerweho Akarere ka Rubavu kagira ikipe ya Basketball muri shampiyona kuko abenshi bayikinamo usanga ariho bakomoka.

Umuyobozi wa FERWABA, Mugwiza Désiré, avuga ko avuga ko iki cyifuzo gishoboka ndetse gikwiye kujyana no gutoza uyu mukino abakiri bato.

Umuryango wa Giants of Africa usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano mu mukino wa Basketball, washinzwe na Masai Ujiri, Umunya-Nigeria uyobora Toronto Raptors yo muri NBA, nyuma yo kubona ko Abanyafurika badahabwa amahirwe n’amakipe akomeye kubera kutagera ku bikorwaremezo bituma berekana impano zabo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/09/2024
  • Hashize 3 weeks