Rwanda: Francis Gatare yagizwe Umujyanama wihariye wa Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/08/2021
  • Hashize 3 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Dr. Bizimana Jean Damascene wagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ikaba ari Minisiteri Nshya yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri naho Francis Gatare yagizwe Umujyanama wihariye wa Perezida Kagame mu nama yateranye ku ya 14 Nyakanga 2021.

 Iyi Minisiteri izahuriza hamwe inshingano zari zifitwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) n’iza Komisiyo ishinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge .

Yitezweho gufasha u Rwanda gukomeza kwimakaza ubumwe bw’abenihugu, kubika no kurinda amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutoza urubyiruko indangagaciro z’uburere mboneragihugu.

Mu bandi bahawe inshingao nshya ni Johnston Busingye wari Minisitiri w’Ubutabera kuri ubu akaba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

Francis Gatare wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe. Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) yagizwe Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika. Ku mwanya yari ari ho yasimbuwe n’Ambasaderi Yamina Karitanyi wari uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/08/2021
  • Hashize 3 years