Rwanda Day: Abanyarwanda baba mu Buhollande bifatanyije na Perezida Paul Kagame kwishimira intambwe Urwanda rumaze gutera

  • admin
  • 03/10/2015
  • Hashize 9 years

Kuri iyi tariki ya 03 Ukwakira 2015,Umukuru w’Igihugu yaganiye n’Abanyarwanda basaga ibihumbi bine Magana atatu bari bitabiriye Rwanda Day mu Buholandi, aho yongeye kubasaba kugira amahitamo mazima agamije iterambere ry’igihugu cyabo, birinda ikintu cyose cyatuma bihakana u Rwanda nk’igihugu cyababyaye



Perezida Paul Kagame

Mu mujyi wa Amsterdam niho Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziturutse imihanda yose ku Isi, cyane cyane ku mugabane w’ubulayi baganirira na Perezida Kagame mui wa munsi umaze kuba ngarukamwaka wiswe Rwanda Day. Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga avuga ko uku guhurira hamwe kw’Abanyarwanda bituma bongera kumenya uko Igihugu gihagaze, bakiga byinshi ku Rwanda rwa none ndetse bakarebera hamwe uko bagira uruhare mu hazaza heza harwo. Yagize ati “Abanyarwanda baturutse hirya no hino turahurira mu Buholandi, aho twishimira intambwe yatewe, by’umwihariko duhura kugira ngo twongere imbaraga n’ubushake mu kwiyubakira Igihugu kirumbutse.”



Urubyiruko rwari rwabukereye

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye urubyiruko ni uko igihugu kibatezeho byinshi kuko ari bo Rwanda rw’ejo mu gihe kiri imbere bazaba bahanzwe amaso. Ati “ Kugira ngo urubyiruko mushobore kuzuza izo nshingano bizaturuka mu buryo mwirera, cyangwa murerwa. Nta bantu bashobora gutera imbere badafite umurongo wo gukurikiza.” Umukuru w’Igihugu kandi yatangaje ko ibihugu by’amahanga bikomeje kuganwa n’abantu batandukanye, ko hari igihe kizagera ababayo mu buryo bufifitse bakisanga batagifite uburenganzira bwo kuhaba.

Abitabiriye ibirori bya Rwanda Day by’umwihariko zabereye muri Amerika ya ruguru nyuma yo kumenya amahirwe mu ishoramari ari mu Rwanda bafashe iya mbere batangiza ibikorwa byabo by’ishoramari mu mahoteli, ikoranabuhanga no gutanga serivisi zitandukanye.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/10/2015
  • Hashize 9 years