Rwanda Day: Abanyamuziki batari baherukanye bungukiyemo kongera guhura barasabana

  • admin
  • 27/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Rwanda Day ni umunsi wihariye abanyarwanda baba ndetse banatuye mu mahanga bahurira ahantu hamwe bakaganira ku murongo mwiza igihugu cyagenderaho ndetse bakungurana ibitekerezo n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’u Rwanda, bamwe mu bungukiye muri uyu munsi ni abanyamuziki bari bagiye muri Rwanda Day.

Bamwe mu bahanzi, abanyamakuru ndetse n’abandi bose bafite aho bahurira n’umuziki bitabiriye igikorwa cya Rwanda Day, bagize ibihe byiza kuko bahuye bo ubwabo bagasangira bakaganira, bagakumbuzanya ibyiza by’u Rwanda nubwo bari bahuriye mu mahanga, ibi byabaye mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2016 muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa San Francisco.

Byari ibyishimo hagati ya Nkusi Arthur, Sandrine Isheja ndetse na King James ubwo bahuriraga muri Amerika

Ukurikiye imbuga nkoranyambaga za benshi mu banyamuziki bari bitabiriye Rwanda Day ubona ko bishimiye cyane iki gikorwa ndetse baboneraho no kwishimana cyane ko hari abenshi bari bamaze igihe badahura ngo baganire bungurane ibitekerezo, bityo Rwanda Day ikaba yarababereye umunsi mwiza wo kongera guhura.

Abanyamuziki babonye umwanya wo guhura barasabana

Yanditswe na Uwizeyimana Sebastien/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/09/2016
  • Hashize 8 years