Rwanda CHOGM: Minisiteri y’Uburezi yatanga je ko amashuri yo muri Kigali azahagarika amasomo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko guhera taliki ya 20 kugeza ku ya 26 Kamena 2022 amashuri yo muri Kigali azahagarika amasomo by’agateganyo mu rwego rwo koroshya ingendo mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma (CHOGM22).

Icyo cyemezo cyafashwe hagamijwe kutabangamira ingendo z’abanyeshuri biga bataha n’abarezi babo baba bajya ku ishuri.

Iyo Minisiteri ivuga ko ibizamini bisoza igihembwe cya gatatu, ku banyeshuri bakurikira integanyanyigisho y’u Rwanda, (Rwanda National Curriculum) bizatangira ku wa 27 Kamena 2022 mu Gihugu hose.

Mu Mujyi wa Kigali, abanyeshuri biga bataha bazakomeza gusubiramo amasorno yabo mu rugo, mu gihe abiga bacurnbikiwe bazaguma mu bigo byabo.

Minisiteri y’Uburezi iboneyeho gusaba abanyeshuri bose kwitegura neza isozwa ry’uyu mwaka w’amashuri, ndetse no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda no gukurnira icyorezo rya COVID-19.

Minisiteri y’Uburezi irashimira ababyeyi, abarezi, abanyeshuri, n’abafatanyabikorwa ku mikoranire myiza isanzwe ibaranga.

Itangazo risaba abanyeshuri biga bataha kwitegurira ibizamini mu ngo zabo rije mu gihe ubuyobozi bw’Umukyi wa Kigali butangaza ko urujya n’uruza rw’abaturage basanzwe bakora imirimo inyuranye ruzakomeza bitewe n’imihanda n’ibindibikorwa remezo byubatswe ahatandukanye.

Bitezwe ko abaturage bazaba bafite amahitamo y’imihanda inyuranye itandukanye n’iyahariwe gukoreshwa n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma n’abandi bashyitsi bitabira inama.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/06/2022
  • Hashize 2 years