Rwanda- Burundi: Leta y’u Burundi yatangaje ko igiye gushyira mu kato abagenzi bavuye mu bihugu birimo coronavirus

  • admin
  • 06/03/2020
  • Hashize 4 years

Leta y’u Burundi yatangaje ko guhera uyu munsi abagenzi bajya mu Burundi baba bavuye mu bihugu bimwe birimo coronavirus bashyirwa mu kato k’iminsi 14 bakurikiranwa mu kwirinda ko igera mu Burundi, u Rwanda rusaba abaturage “kugabanya ingendo zitari ngombwa” mu bihugu irimo.

Ibihugu byombi byatangaje ko nta muntu wari wabigaragaramo wanduye ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Mu itangazo yanyujije kuri radio na televiziyo y’u Burundi (RTNB) ejo ku wa kane, Minisitiri w’ubuzima Thaddée Ndikumana yavuze ko abo bazajya bashyirwa mu kato bakigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye cy’i Bujumbura.

Abo ni abavuye mu Bushinwa, Koreya y’Epfo, Iran, Ubutaliyani, Ubudage, Ubufaransa, Ubuyapani na Espanye.

Ku isi abategetsi bamaze kwemeza ko abantu barenga 92,000 bamaze kwandura coronavirus – itera indwara yo mu myanya y’ubuhumekero izwi nka Covid-19, muri abo abarenga 80,000 bakaba ari abo mu Bushinwa.

Ku isi kandi abantu barenga 3,000 imaze kubica, benshi muri bo bakaba ari abo mu Bushinwa aho iyo virusi yatangiriye.

U Rwanda rufite itsinda ryo ’gusesengura no gukurikirana’ coronavirus

Kuri uyu wa gatanu kandi, u Rwanda rwavuze ko rumaze iminsi rwarashyizeho itsinda ryo “gusesengura no gukurikirana” uko rwiteguye “gukumira no guhangana” na coronavirus.

Mu ruhererekane rw’ubutumwa bwo ku rubuga rwa Twitter, ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda byibukije Abanyarwanda ko iyo virusi ntayirangwa mu gihugu kugeza ubu.

Ubwo butungwa bwongeraho buti: “Icyakora dukurikije ubukana bw’iki cyorezo n’uburyo gikomeje guhitana umubare munini w’abantu ku isi, turasaba abanyarwanda kutirara no gukurikiza inama zo kwirinda iki cyorezo zitangwa n’inzego zitandukanye”.

Muri izo nama nkuko ibyo biro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda bibitangaza, harimo nko kwirinda kuramukanya abantu bahana ikiganza cyangwa bahoberana kubera ko yandurira mu matembabuzi aturuka mu guhumeka mu gukorora no kwitsamura.

Harimo kandi no gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki, kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu birimo coronavirus no kwirinda kwegera abandi mu gihe cyose urwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo, umukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) yavuze riri hafi gutangaza urutonde rw’ibihugu bikiri inyuma mu myiteguro y’igihe coronavirus yaba ibigaragayemo.

Chief editor MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/03/2020
  • Hashize 4 years