Rwanda: BNR yijeje ko yafashe ingamba zo guhangana n’icyahungabanya ubukungu
Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yijeje ko yafashe ingamba zituma u Rwanda ruhora rwiteguye guhangana n’ikibazo cyose cyahungabanya ubukungu bwarwo.
Muri izo ngamba harimo guhangana n’ikibazo cy’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro, ndetse no gukomeza gucungira hafi ibibazo bibangamiye ubukungu bw’Isi muri rusange.
Kuva mu myaka 2 ishize, ubukungu bw’Isi bukomeje gusubira ku murongo mwiza ndetse buranatanga icyizere ko bikomeje bitya, byaba byiza kurushaho nk’uko byemezwa n’ibipimo bya banki y’Isi.
Ibi bipimo byerekana ko ubukungu bw’Isi bwazamutse ku kigero cya 3.2%, ndetse no mu mwaka utaha biteganyijwe ko buzazamuka ku kigero cya 3.3%.
Nubwo hari icyizere ko ubukungu bw’Isi burimo kugenda buzahuka, ku rundi ruhande hari impungenge zishingiye ku midugararo n’ibibazo bya politiki bikomeje hirya no hino ku Isi.
Impuguke mu bukungu, Prof Egide Karuranga, asanga Leta z’ibihugu zikwiye guhindura imikorere mu buhahirane, zigashakisha amasoko mu bice byose by’isi kugira ngo zikomeze guhangana n’ibi bibazo.
Ikindi kibazo gikomereye ubukungu bw’ibihugu byo ku isi, cyane cyane ibyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo, ni imihindagurikire y’ibihe, ikomeje kugira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi.
Mu busesenguzi bwa Prof Egide Karuranga, asobanura ko hakwiye gukorwa ubushakashatsi bwinshi mu kwirinda ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’abakora iteganyagihe nabo bakongererwa imbaraga.
Izi ngorane zose zaba izishingiye ku midugararo ya politiki cyangwa imihindagurikire y’ibihe, ni zo zituma habaho umuvuduko ukabije w’izamuka ry’ibiciro ku masoko.
BNR ivuga ko nubwo byaba bibi cyane kurushaho, u Rwanda rufite ububiko buhagije bw’amadovize yarugoboka mu gihe byakomeye nk’uko byemezwa na Prof Kasai Ndahiriwe, ukuriye ishami rishinzwe politiki y’ifaranga.
Imibare ya BNR ivuga ko mu mpera z’ukwezi kwa 6 muri uyu mwaka wa 2024, igihugu cyari gifite ububiko bw’amadovise abarirwa agaciro ka miliyari 2.04 z’amadorali y’Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari ibihumbi 2,673 mu mafaranga y’u Rwanda.
Ubu bubiko bwakoreshwa mu gihe cy’amezi 4.7 (ni ukuvuga hafi amezi 5) igihugu gitumiza ibicuruzwa hanze y’igihugu, mu gihe haba havutse ibibazo bidasanzwe bituma nta dovize ryinjira mu gihugu.