Rwanda: Amakimbirane yagiye agaragara mu miryango y’i bwami akunze gutera abantu amatsiko cyane !

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Nk’uko byabaye no ku bandi bami bategetse u Rwanda, amateka akunze kugaragaza amakimbirane yagiye agaragara mu miryango y’i bwami bapfa ubutegetsi. Ibi bukunze gutera abantu batandukanye amatsiko cyane cyane ibihereranye n’umugabo Gatarabuhura umwe mu bazwiho mu mateka y’u Rwanda kuba bararwaniye ubutegetsi.

Izina rya Gatarabuhura riza mu mateka bwa mbere igihe cy’iyimikwa ry’umwami Mibambwe III Sentabyo, umwami wimikiwe hafi ya Muhazi ahitwa i Gasange ( mu cyahoze ari Komini Giti ya Byumba.). Ubu ni mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi.

Kimwe n’abandi bami bategetse u Rwanda, Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo wategetse ahasaga mu w’1741 kugeza mu w’1746, amaze kwima Ingoma ya Se Kigeli III Ndabarasa, nawe yagize abamurwanyije bakomeye ari naho havugwa umugabo Gatarabuhura wahamyaga ko ariwe wagombaga kuba umwami aho kubuha Sentabyo, igikorwa cyaje kumuviramo guhunga igihugu akerekera mu burasirazuba bwacyo mu Gisaka, dore ko aka gace katari kakaba ak’u Rwanda.

Si uyu wenyine ariko wagaragaye mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Sentabyo kuko n’umugabo Rukali yawugizemo uruhare ariko ntibyamuhira kuko mu guhunga kwe; nyuma y’uko umugambi upfubye ; bamufatiye nzira bakamugarura maze abahanishwa gutabwa muri Muhazi.

Abasizi benshi bahimbye ibisigo bivuga kuri aya makimbirane yari hagati y’umwami n’ababurwanya. Muri bo twavuga nka Muganza wasize igisigo yise ‘ Ntawe urenga icyo azira’ yerekana ko nta mpamvu yo kwigomeka ku mwami kuko aba yaratowe n’Imana bityo ko nta we uyivuguruza.

Umusizi Musare wa Karimunda we yahimbye icyitwa ‘Ncire umwami inkamba’ naho Ntibanyendera ahimba icyitwa ’Uruguma runini’. Gusa muri iki cya nyuma umusizi yasaga nk’uvugiraho neza uriya Rukali wari umaze kurohwa muri Muhazi azira gushaka kwigomeka ku mwami.

Uretse Gatarabuhura na Rukali, mu mugambi wo guhirika Sentabyo havugwamo n’undi mugabo witwa Gasenyi, uyu akaba ndetse yari umwe mu bahungu ba Kigeli Ndabarasa, Sentabyo yari amaze gusimbura.

Gasenyi nawe yahungiye mu Gisaka nyuma yo kubura abamujya inyuma mu rugamba rwe, akaba ari nawe umusizi Musare yabwiye mu gisigo cyitwa ‘Ingoma iraragwa ntiyibwa’ ko ubwami ntawe ubwiha ahubwo abuhabwa nk’uko ubwiru buba bwabiteganyije.

N’ubwo bwose bamwe mu bari bagize itsinda ry’abarwanya umwami Sentabyo basaga n’aho bamaze kwigizwayo, ngo ntibyari bihagije ko abashyigikiye umwami bumva bizeye ko nta banzi basigaranye muri bo.

Umwe mu bakekwaga amababa ni Semugaza, umwe mu ngabo wari ukomeye ari nabyo byatumye batari gupfa kumwisukira kuko yari afite ingabo zashoboraga kumurwanirira.

Umugambi wo kwica Sentabyo waburijwemo

Gatarabuhura wakoreraga mu buhungiro yacuze umugambi wo guhitana umwami Sentabyo utahurwa mbere y’uko wuzuzwa, kuko uwitwa Rubaba wari wahawe iyo gahunda yaje gutabwa muri yombi bivuye ku batasi b’u mwami.

Uyu Rubaba mu gihe yafatwaga umwami yamugiriye imbabazi ntiyamutanga ngo acibwe umutwe ahubwo amutegeka nawe guhunga agasanga bagenzi be mu Gisaka.

Itsinda rya Gatarabuhura ryakoreraga mu buhungiro mu Gisaka yongeye kandi kohereza undi mugabo witwa Ruhogo mwene Rwasamanzi, aza mu Rwanda yiyoberanyije asaba umwami imbabazi avuga ko ashaka kugaruka mu Rwanda ku neza.

Umwami Sentabyo yaramubabariye aranamutuza maze igihe Sentabyo yari atetse iwe uyu mugabo Ruhogo arekura umwambi ku bwamahirwe ye make aho kuboneza umwami nk’uko yabishakaga aramuhusha umwambi ufata aho yari yicaye umwami arokoka atyo.

Umwami yafashe Ruhogo aramubohesha ariko aho kumwica asaba ko bamukata intoki zo ku kaboko ke k’iburyo nyuma akoherezwa ku mupaka w’u Rwanda n’i Gisaka ngo azabere akarorero n’undi wese wifuza gutera u Rwanda.

Hagati aho i Gisaka cyakomeje gucumbikira abarwanyaga ubutegetsi bwa Sentabyo kugeza ubwo u Rwanda rufata icyemezo cyo kukigabaho igitero, maze nyuma yo kuragurizwa indagu zerera Kanywabahizi ka Gihana ngo abe umucengeri cyangwa se umutabazi (umuntu wagenwaga n’indagu ngo azamenere amaraso ye mu gihugu bendaga gutera maze ayo maraso ngo azabere umutsindo u Rwanda niruhagaba igitero) muri icyo gitero.

Nubwo hagenwe uyu Kanywabahizi ngo azatabare bucengeri ntabwo bari bazi ko nawe yakoranaga na Gatarabuhura wari mu Gisaka, kuko aho gukora akazi kamujyanye yiyambukiye akisangira abarwanyaga Sentabyo mu Gisaka, bigatuma asimbuzwa uwitwa Semucumisi nk’uko bigaragara mu gisigo cya Musare wa Karimunda cyitwa ‘Umunyiginya mutindi’.

Umwami Mibambwe Sentabyo yazize ubushita

Mu gihe biteguraga gutera mu Gisaka hateye indwara y’ubushita bituma Abanyarwanda batinya gutera yo ngo batazana icyo cyorezo ndetse n’umwami ubwe aca iteka(atanga itegeko) ko nta muntu ugomba kwambuka Nyabarongo agana iburasirazuba bw’u Rwanda kugira ngo atagira aho ahurira n’iyo ndwara yarimo ibiyogoza mu Gisaka akaba yayitundira mu Banyarwanda basigaye.

Uretse n’ibyo umwami nawe yarimutse aza gutura muri Taba ya Gitarama ahitwa i Remera ndetse n’amato yose yambutsaga abantu muri Nyabarongo abuzwa kongera kwambutsa abantu mu rwego rwo gushyira mu kato igice cy’uburasirazuba.

Kimenyi Getura ; umwami wategekaga i Gisaka icyo gihe ; nawe yatinyaga u Rwanda kandi ahora azi neza ko isaha ku isaha igihugu cye cyaterwa n’Abanyarwanda bakacyigarurira. Ibyo byatumye yigira inama yo gushyigikira Gatarabuhura akanamutiza amaboko bagafata ubutegetsi mu Rwanda bityo nawe igihugu cye kikagira amahoro.

Uyu mwami ngo yaje guhimba amayeri yo kohereza umuntu mu Rwanda agenda yiyita ko ahunze igihugu bityo akaba ashaka ubuhungiro ku mwami Sentabyo. Uwo muntu ngo yaje yitwaje n’impano y’impuzu ikoze neza, ariko iyi mpano yari iy’uburozi aka ba bagereki kuko ngo yari yarambawe n’umunyabushita.

Uko Mibambwe Sentabyo yakambaye ya nkanda yafashwe n’ubushita ndetse n’undi muvandimwe we, bose mu gihe gito bahita bitaba Imana bityo na Nyiramibambwe Nyiratamba wari umugabekazi aranyweshwa (ahabwa uburozi) kuko amategeko y’ubwiru yateganyaga ko iyo umwami yatangaga n’umugabekazi nawe atagombaga kubaho.

Mibambwe Sentabyo yatanze akiri muto cyane dore ko ngo yari akiri umusore utaraba igihame (ni ukuvuga uri hagati y’imyaka 25 na 30). Mu yandi magambo yapfuye akenyutse amaze imyaka itarenze 5 ku butegetsi. Byongeye kandi ngo n’agahungu ke Nkezabo yari amaze kubyara ku mugore bari barahuriye mu Ndorwa nako kari kamaze guhitanwa n’iyo ndwara y’ubushita. Uretse n’amarira yo kubura umwami hari n’ikibazo gikomeye cyo kubura uzasimbura umwami wari umaze gutanga.

Mu gihe bibazaga uzasimbura Sentabyo ku ngoma Gatarabuhura yatangiye kwisuganya ngo arwanire ingoma, dore ko uwo bari bahanganye yari amaze kumukinguruka kandi nta kana asize kamuzungura ku ngoma.

Muri icyo gihe ariko ngo baje kwibuka ko umwami ataratanga yari akunze kujya guhiga mu Mayaga akarara ku mugore witwa Nyiratunga mwene Gihana wari utuye ahitwa I Gikoma muri Ntongwe ya Gitarama.

Nyiratunga uyu akaba yari yarabyaye umwana witwa Gahindiro yemezaga ko ari uwa Sentabyo na mbere gato y’uko atanga ,ndetse n’umwami ubwe ngo yemeraga ko ari uwe dore ko ngo ubwo Nyiratunga yamubyaraga Sentabyo yanamwoherereje impano zitandukanye zo kumuhemba.

Ibwami rero bahise batekereza kuri uwo mwana Gahindiro maze bohereza abantu bo kumurinda we na nyina Nyiratunga, ndetse ngo banahita bamwimika badategereje amezi 4 ubundi yasabwaga n’ubwiru mbere yo gukora imihango yo kwimika undi mwami kuko babonaga ibintu atari ibyo gutindana.

Gahindiro ka Sentabyo nawe yararusimbutse

Mu gihe ibi byose byabaga ngo Gatarabuhura yari yamaze kwambuka umupaka rugikubita avuga ko nyuma y’urupfu rwa Sentabyo nta kindi kigomba gukurikiraho atari ukumwimika, ndetse ngo yaranasabye Kimenyi Getura kuzamuha ingabo zo kumurengera igihe bibaye ngombwa ko hagira abamurwanya.

Gatarabuhura n’ingabo ze bambutse Nyabarongo mu gihe umwami w’umwana Gahindiro yabarizwaga mu Ruhango, maze ahita ashinga ibirindiro i Mayunzwe.

Abajyanama ba Gatarabuhura ngo baje kumugira inama yo gushaka uburyo bwo kwica uruhinja na nyina hatabaye imirwano kuko ngo kugaba ibitero ibwami byashoboraga guteza intambara zikomeye, zashoboraga kugwamo abantu benshi.

Gatarabuhura yumviye iyo nama ariko ntiyamenya ko nta ngoma itagira abatasi kuko ibyo yateganyaga byose abatasi b’ibwami babikurikiraniraga maze nabo bafata ingamba zo kurengera ingoma.

Mu gihe kwa Gatarabuhura bohereje abo kwica Gahindiro na Nyina, ibwami bo bashatse umwana wapfa mu kigwi cy’umwami. Umuja witwa Kiyange niwe wemeye kugira ubwo butwari aryama ku buriri mu mwanya w’aho Nyiratunga yakabaye aryamye, uwitwa Nyiramuhanda nawe yemera gutanga umwana we witwaga Rubanzangabo bamuryamisha iruhande rwa Kiyange mu kigwi cy’umwana Gahindiro. Ibyo byatumye abaje kwica Gahindiro na nyina bahitana umwana wa Nyiramuhanda na Kiyange bapfa batyo babereye ibitambo Gahindiro na nyina Nyiratunga.

Imiryango y’aba batabazi yaje kugororerwa nyuma Gahindiro yimye ingoma. Umuhungu wa Nyakwigendera Kiyange witwaga Murengezi wari usanzwe ari umugaragu yagororewe gutegeka umusozi na Nyiramuhanda watanze umwana we aragororerwa hamwe n’umuryango we.

Intumwa za Gatarabuhura ngo zatahutse zishimye zizi ko zasohoje umugambi maze kwa Gatarabuhura baza kugwa mu kantu bumvise mu gitondo ingoma zongeye kuvugira ibwami uko bisanzwe nk’aho nta cyabaye, nyuma baza kumenya amakuru y’imvaho bahitamo kugaruka ku cyemezo cyo gutera bakoresheje ingabo.

Iherezo rya Gatarabuhura

Indunduro ya Gatarabuhura ngo yaturutse ku gusubiranamo kw’ingabo ze bikabuwe (bitewe) na Semugaza nawe wari igikomangoma akaba yarayoboraga umutwe w’Urukatsa.

Uyu mutware w’ingabo yasabwe kumanukana ingabo agatera yerekeza i Butare maze ngo ageze mu nzira yisubiraho ahindukirira abo yakagombye kurwanirira aho kurwanya abari ku ruhande rw’u mwami arasana n’ingabo za Gatarabuhura, ndetse ngo n’indi mitwe y’ingabo yose ijya ku ruhande rwa Semugaza itangira kurwanya abo bari mu gice kimwe.

Igihe ibyo byabaga Gatarabuhura yari yibereye i Mayunzwe maze inkuru zimugeragaho ko abe bamutatiye. Abatuye hafi y’aho yari bahereyeko bamutinyuka batangira gutera urugo yari akambitse mo. Rubanda bamuteye bari bayobowe na Mutemura wa Byuma.

Icyakora ngo Gatarabuhura yabashije kubaca mu myanya y’intoki anyura mu Burasirazuba bwa Nyabarongo yerekeza mu Gisaka yizera ko azongera kuhabona ubuhungiro ariko biba nko guhungira ubwayi mu kigunda kuko ageze i Kinyambi aho yizeraga ko afite abamushyigikiye, aho kumuhisha bamufashe bakamwohereza i Butare. Agejejwe i bwami Gatarabuhura, yahawe igihano cyo kujugunywa mu rwobo rwa Bayanga mu Bugesera ibye bishirira aho.

Gusa ibya Gatarabuhura byasigaye mu bisigo byinshi ari nabyo soko y’amakuru menshi ku bintu nk’ibi biba byarabaye ku ngoma zo hambere, kuko nta nyandiko zari zakabayeho ngo tubisome mu bitabo.

Bamwe mu basizi basize ibya Gatarabuhura twavuga nka Musare wa Karimunda wahimbyeho igisigo yise ‘Ukuri kwimutsa ikinyoma ku ntebe’, uwitwa Rurezi wasize icyitwa ‘Imana yeze ntiba imbogo’, Kagaju wahimbyeho icyitwa ‘Inka zihawe nyirazo’ na Kibarake wahimbye icyitwa ‘Inkingi ntindi ateye u Rwanda’ ndetse uyu Kibarake akaba ari n’icyo gihe yahimbye ikindi gisigo cyitwa ‘Urwango ruvuye ku busa.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/09/2021
  • Hashize 3 years