Rwanda: Abifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda bafunguriwe amarembo
Ubuyobozi Bukuru bw’ Ingabo z’u Rwanda buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’abasirikare bato ko batangira kwiyandikisha mu biro by’Umurenge babarurirwamo guhera tariki ya 08 kugeza kuwa 12 Gashyantare 2021.
Abiyandikisha ni abasore n’inkumi bujuje ibisabwa birimo kuba ari Abanyarwanda, kuba bafite imyaka 18 kandi batarengeje imyaka 23, kuba bafite ubuzima buzira umuze bikemezwa na muganga wemewe na Leta, batarakatiwe n’inkiko, batarigeze birukanwa mu mirimo ya Leta kereka gusa barakuweho ubwo busembwa.
Ikindi bagomba kuba bujuje ni ukutagaragara ku rutonde rw’abirukanywe mu mirimo ya Leta, kuba indakemwa mu mico no mu myifatire, kugira ubushake bwo kwinjira mu Ingabo z’u Rwanda, kuba uri ingaragu, wararangije nibura amashuri atatu yisumbuye (S3 and above) no gutsinda ibizamini bizatangwa.
Abiyandikisha basabwa kwitwaza indangamuntu, icyemezo cyerekana ko warangije nibura amashuri atatu yisumbuye (O Level Certificate), icyemezo cy’Ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge n’icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko.
Biteganyijwe ko abiyandikishije bazakora ibizamini by’ijonjora kuva kuwa 13 kugeza ku wa 20Gashyantare 2021 saa mbiri za mu gitondo. Mu mujyi wa Kigali ni kuri 18 Gashyantare 2021 mu karere ka Kicukiro kuri Sitade ya IPRC Kicukiro. Mu Karere ka Gasabo ni kuri 19 Gashyantare kuri Sitade ya ULK. Mu karere ka Nyarugenge ni ku wa 20 Gashyantare kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Mu Ntara y’Amajyaruguru , Akarere ka Gicumbi ni ku wa 13 Gashyantare 2021 kuri Sitade ya Gicumbi. Mu Karere ka Burera ni ku wa 14 Gashyantare 2021 ku biro by’Akarere. Mu karere ka Musanze ni ku wa 15 Gashyantare kuri Stade Ubworoherane. Mu karere ka Gakenke kuwa 16 Gashyantare 2021 ku kibuga cy’umupira cya Ngando. Mu Karere ka Rurindo ni ku wa 17 Gashyantare ku kibuga cya Gasiza.
Mu Ntara y Amajyepfo, mu karere ka Nyamagabe, ni ku wa 13 Gashyantare 2021 kuri Sitade ya Nyamagabe. Mu Karere ka Nyaruguru ni kuwa 14 Gashyantare 2021 ku kibuga cy’umupira Ndago. Mu Karere ka Gisagara ku wa 15 Gashyantare ni kubiro by’Akarere. Mu Karere ka Huye ni ku wa 16 Gashyantare 2021 kuri Sitade ya Huye. Mu Karere ka Nyanza ni ku wa 17 Gashyantare 2021 kuri Stade i Nyanza. Mu Karere ka Ruhango ni ku wa 18 Gashyantare ku biro by’Akarere.
Mu Karere ka Muhanga ni kuwa 19 Gashyantare kuri Sitade ya Muhanga. Mu karere ka Kamonyi ni ku wa 20 Gashyantare ku biro by’Akarere.
Mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Rusizi ni kuw a 13 Gashyantare 2021 kuri Sitade ya Rusizi, mu Karere ka Nyamasheke ni ku wa 14 Gashyantare 2021 kubiro bya karere, mu Karere ka Karongi ni ku wa 15 Gashyantare 2021 ku biro by’Akarere ka Karongi. Mu Karere ka Rutsiro ni ku wa 16 Gashyantare ku Sitade ya Rutsiro. Mu karere ka Rubavu ni ku wa 17 Gashyantare 2021 ku Sitade Rubavu. Mu karere ka Nyabihu, ni ku wa 18 Gashyantare 2021 ku mu kigo cya gisirikare Mukamira. Mu Karere ka Ngororero ni kuwa 19 Gashyantare 2021 kuri Sitade ya Ngororero.
Mu Ntara y’lburasirazuba, mu karere ka Kirehe ni kuwa 13 Gashyantare 2021 ku biro bfakarere ka Kirehe. Mu Karere ka Ngoma ni kuwa 14 Gashyantare 2021, Ngoma ku kibuga cy’umupira. Mu Karere ka Nyagatare ni kuwa 15 Gashyantare 2021 ku kibuga cyumupira cya Nyagatare. Mu Karere ka Gatsibo ni ku wa 16 Gashyantare 2021 ku biro by’Akarere ka Gatsibo. Mu Karere ka Kayonza ni ku wa 17 Gashyantare ku biro by’Akarere ka Kayonza.
Mu Karere ka Rwamagana ni ku wa 18 Gashyantare 2021 kubiro by’akarere i Rwamagana. Mu karere ka Bugesera ni ku wa 19 Gashyantare 2021 ku kibuga cy’umupira cya Bugesera (Sitade).