Rwanda: Abaturage baravuga ko gusiragizwa kw’abifuza service z’ubutaka bitanga icyuho cy’itangwa rya Ruswa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/02/2022
  • Hashize 2 years
Image

Abaturage baravuga ko gusiragizwa kw’abifuza service z’ubutaka zirimo gukoresha mutation y’ubutaka bitanga icyuho cy’itangwa rya Ruswa. Ibi binashimangirwa n’u Rwego rw’umuvunyi ruvuga ko iyi ruswa itangwa bitewe n’uko serivise z’ubutaka zikenerwa n’abanyarwanda hafi 98%. Icyakora ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka kivuga ko hari umuti w’ikibazo washyizweho.

Abaturage bavuga ko muri serivise z’ubutaka, by’umwihariko mu gukora mutation hagati y’uwaguze n’uwagurishije, iyo bigeze kwa noteri mu mirenge itandukanye hashobora gutangwa ruswa. Bavuga ko ibi biterwa nuko umuturage ashobora kuhatakariza umwanya munini abwirwa kuzagaruka bikarangira serivise atayihawe.

Umwe yagize ati :Ugeraho ukananirwa ukumva ko bikugoye kandi ari ikibazo. Ubwo rero aho niho hashobora kuvuka n’ibindi bibazo cyangwa se ugasana ubishinzwe nawe aravuga ari reba uko wabigenza. Bigatuma rero ushobora gutekereza cyangwa ukagwa mu cyaha cya ruswa, uvuga uti ibintu babinkorere birangire.”

Undi yagize ati :Arakubwira ati genda ugire icyo wibwira ! Muri make rero nawe icyo wibwira ni mu mufuka. Nk’ubu nkanjye maze hafi nk’imyaka itatu cyangwa ine tuguze ubutaha ariko tutarakora mutation. Kandi nagiyeyo baransiragiza ngeze aho mbivamo ! Ndindiriye rero kuzabona ako kantu baba bavuga nuko mbone kujyayo.”

Benshi bavuga ko ufite aye byose bishoboka. Umwe ati :Erega buriya ugiyeyo nk’iminsi itatu, ine… ufite nk’amafaranga ku mufuka ukabahereza , izo connexion se niba zanze uyu munsi n’ejo zizongera zange ! Cyangwa umunsi wose urangira zanze.”

Mukama Abbas ; umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa mu rwego rw’umuvunyi ntajya kure y’ibivugwa n’aba baturage. Nawe yemeza ko bitewe n’igihe abantu bamara bashaka iyi service, rimwe na rimwe bagasubizwayo inshuro nyinshi bituma habamo iki cyuho cya Ruswa, Avuga ko ibi bikwiye guhinduka.

Ati : “ Impamvu ni serivise zifuzwa n’abanyarwanda hafi 98%. Benshi muribo iyo bagiye kwaka mutation z’ubutaka, usanga hari ubwo babatindije. Aho rero niho babasiragiza ngo genda uzagaruke ejo, biganisha rero ko umuntu agomba kwibwiriza, kwibwiriza urumva ko ari ugutanga akantu kandi iyo ni ruswa. Ubundi uko utinda kumuha serivise uba unangiza serivise za leta.”

Izi service z’ubutaka zari zisanzwe zikorwa naba noteri ba leta bakorera mu mirenge nkuko itegeko ryo muri 2014 ribigena. Gusa ubu , Ikigo cy’igihugu cy’ubutaka kivuga ko hagiye kongerwamo abanoteri bigenga mu rwego rwo kwihutisha izi serivice bityo iyi ruswa ivugwamo icike.

J. Baptiste Wihoreye Mukarege ; ushinzwe agashami gashinzwe imicungire y’ubutaka yagize ati“ rero ba Noteri bigenga nabo bongewe mu bantu bazajya bafasha mu gutanga izi serivise z’ubutaka, cyane cyane izijyanye na notariya. Kuko niba noteri umubuze, ukajyayo nk’inshuro nk’eshatu utamubona, iyo serivise uyibuze uyishakisha mu bundi buryo. Niba ukomeje kumubura ushobora kumubwira uti ariko rero njyewe mfite…,uramuntu turaziranye namukugezaho. Ugasanga hajemo gushaka ruswa ariko uwikorera we azaba atanga serivise kandi anakeneye ngo yubake izina, kuko naguha serivise neza uzamurangira n’abandi bamuzeho nuko business ye itere imbere. Ibyo rero bizatuma ruswa igabanuka.”

Umunoteri wikorera ukora imirimo y’ubunoteri mu bijyanye n’ubutaka afite ububasha bwo kwemeza no guhamya zimwe mu nyandiko zitandukanye z’ubutaka : zirimo inyandiko z’irage ku mutungo utimukanwa, kwemeza no guhamya amasezerano y’ihererekanya ry’ubutaka kimwe n’undi mutungo utimukanwa uri kubutaka. Amafranga azajya atangwa kuriyi service nayarasanzwe atangwa yanditswe mw’itegeko agera ku 5 000 gusa.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/02/2022
  • Hashize 2 years