Rwanda: Abashoye imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bahuye n’ibihombo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Bamwe mu bashoye imari mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko nubwo icyorezo cya Covid19 cyabateye ibihombo, ubu bakataje mu rugendo rwo guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Ibi ni mu gihe leta ibasezeranya kubaba hafi hashakishwa ibisubizo by’ ibibazo bahura nabyo.

Yankurije Angelique umucukuzi mu kirombe aho akorera, avuga ko mu bihe bya Covid19 imikorere yari Igoye ariko ubu we na bagenzi bongereye imbaraga mu kazi kabo, bagamije kurushaho gutanga umusaruro mwiza.

Niba naryaga ari uko nahembwe ubuzima bwarahindutse ndetse burushaho kudukomerera,  ubu njye na bagenzi banjye Twahisemo gufatanya dushaka umusaruro, turushaho guhangana n’ingaruko Covid19 yaduteye.”

Uzayisenga Odette agira ati “Iyo abantu badakora nk’uko basanzwe bakora ntibatanga umusaruro, natwe rero hari aho byageze ntitubashe no gutanga imishahara nkuko bikwiye, kuko tutabonaga aho tugurisha.”

Urugaraga rw’abacukuzi b’amabuye y’agaciro rugaragaza ko muri uyu mwaka bo ubwabo bagerageje kwegerana no kungurana inama, ndetse bijyanishwa no gushyigikirana mu gushaka umuti w’ibibazo bahuye nabyo nk’urwego rwagizweho ingaruka n’iki cyorezo.

Dr Ivan Twagirashema Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe mine na Peteroli na Gaz, avuga ko leta yashyize imbere gukorana n’aba bacukuzi mu rwego rwo kubashyigikira muri ibi bihe hibandwa ku kurushaho kongera umusaruro.

Yagize ati “Ntabwo bacika intege kuko twafashe umwanzuro wo kubaba hafi kandi tukaba abafatanyabikorwa muri byose, haba kwiyubaka mu by’amafranga, mu kubongerere ubumenyi n’ibindi kugeza ubwo tubaha n’abakozi bafite ubumenyi bwisumbuye kugera no kubimbe.”

BNR igaragaza ko mu mwaka wa 2020 umusaruro w’ibikomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro wagabanutse ku kigero cya 25.8% munsi ya zero, mu gihe mu mwaka wa 2021 wazamutse ku kigero cya 1.5%, ni mu gihe muri rusange urwego rw’ inganda rwazamutse ku kigero cya 8.9%.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/11/2021
  • Hashize 2 years