Rwanda: Abasenateri batabarije abaturiye Pariki y’Igihugu ya Gishwati

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2024
  • Hashize 2 days
Image

Abasenateri batabarije abaturiye Pariki y’Igihugu ya Gishwati- Mukura cyane cyane mu Karere ka Rutsiro, bagowe cyane no kuba imihanda bafite yarangiritse bikomeyebikaba bituma hari abahomba miliyoni zisaga 270 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi, kubera kubura uko bagemura umusaruro w’amata.

Icyo gice kizwiho kugira inka zikamwa cyane bityo abaturage na bo bakagira ubushake bwo kwita ku matungo yabo. Icyakora amata bagemuye ngo hagerayo atarenga 30% by’ayagemuwe yose. Ni imihanda kandi idatuma n’ibindi bikorwa bikorwa neza.

Ku wa Kabiri tariki ya 27 Ugushyingo 2024 ubwo basesenguraga dosiye ya Ntibitura Jean Bosco, bemeje ko aba Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Abasenateri batunze agatoki iyo mihanda yegereye Pariki ya Gishwati-Mukura, bavuga ko iteje ikibazo kihutirwa, Ntibitura agomba gukemura.

Senateri Evode Uwizeyimana yagize ati: “Iriya Ntara yegereye ikiyaga cya Kivu, ndetse cyane cyane abahakorera bubatse za Hoteli nziza, iyo uhageze ukareba n’umuhanda ujyayo wibaza uti ese hari ikihe kibazo?…”

Senateri Uwizeyimana ntiyiyumvisha ukuntu abantu bashora imari nyinshi muri iyo Ntara ariko ugasanga hari inzitizi zituma ibikorwa byabo bidatera imbere, akavuga ko ikibazo cy’imihanda idakoze cyabaye ‘ndanze’.

Yongeyeho ati: “Umukamo w’amata, twarahasuye […] nanabonye imodoka ipakiye amata, abantu barimo kuyisunika bavuga ko igihombo ku kwezi ari miliyoni 270 z’amafaranga y’u Rwanda. Bavuga bavugaga ko amata agera ku isoko hagerayo 30% by’amata yose ava ku mukamo.”

Abasenateri bagowe n’urugendo mu gihe bahasuraga bakurikira ibikorwa bya za kloperative z’aborozi m,u minsi yashize.

Senateri Uwizeyimana ati: “Aho hantu twarahageze, natwe kuhagera byari bigoye, twasuraga ibikorwa byo kugenzura imikorere y’amakoperative, aborozi bo muri Gishwati twasanze bafite ikibazo gikomeye cyane.”

Abasenateri bavuga ko ibabazo by’imihanda bidindiza ubukungu bw’i Intara y’Iburengerazuba, kandi ko ikibazo bakigejeje ku nzego birebe ariko usanga zihora zigaragaza ko ikibazo ari icy’ubushobozi bwo kuyubaka.

Basabye ko Perezida wa Sena Dr Kalinda Francosi Xavier, guhagurukira iki ikibazo kugira ngo umukamo wabo ugere aho bawukeneye uko bikwiye, ndetse ko yagira icyo abikoraho, kandi bagahamya ko ikibazo Abasenateri bakigize icyabo cyakemuka, binyuze mu kuganira na ba Minisitiri bireba.

Dr Kaitesi Usta, Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena, yavuze ko mu biganiro yagiranye na Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco yemeye ko  yamenye ibibazo byo kutagira imihanda n’ibindi byugarije abaturage mu Ntara y’Iburengereza, ababwira ko yasanze bituruka kuri bamwe mu bayobozi baho, bihorera mu biro ntibamanuke ngo bamenye ibibazo abaturage bahura na byo.

Yagize ati: “Urebe inshingano za Guverineri ni ugukurikirana ibibazo bihari, mu bushakashatsi bukorwa na RGB, mu mwaka ushize bwaragaje ko mu mitangire ya serivisi Uturere turindwi twose twasubiye inyuma.”

Yavuze ko Umuyobozi w’Intara n’ubushakashatsi yayikozeho nta gushidikanya ko azakemura ibibazo biyugarije, by’umwihariko imihanda idakoze ibangamira ubuhahirane.

Yagize ati: “Na we [Guverineri Ntibitura] yagaragaje ko amahirwe ari muri iriya Ntara bigaragara ko itagakwiye kujya mu bukene. Aravuga ati nko muri Nyabihu bafite umukamo uhagije, hari amahirwe mu gihe hari uruganda rwo kongerera agaciro umukamo, kandi ibijya muri urwo ruganda bidahagije ubona ko na we abibona neza.”

Aba borozi basazwe n’ibyishimo nyuma yo kumenya ko uruganda rushya ruherereye i Nyagatare rugiye kujya rukora amata y’ifu, ruzajya rugura umukamo wabo.

Bavuga ko kuba uru ruganda rwakwakira umukamo wabo bizongerera agaciro ubworozi bwabo, ariko ngo bizashoboka neza igihe ibigikoma mu nkokora ubuziranenge bw’amata byitaweho bigakurwaho.

Ubwo hatangizwaga uruganda rukora amata y’ifu mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba bamwe mu borozi bumvikanye mu itangazamakuru bavuga ko bishimiye urwo ruganda, ariko bakavuga ko zimwe mu mbogamizi bahura na zo, harimo kuba aho bororera mu nzuri zabo hatari imihanda.

Bavuga ko mu Karere ka Ngororero gafite kimwe cya kabiri cy’inzuri muri Gishwati ariko hakaba nta mihanda ihari, ku buryo amata yajyanwa kugurishwa byoroshye.

Akarere ka Rutsiro na ko gafite inzuri nyinshi ariko nta mihanda gafite, bityo na ho kuhakura amata bigora aborozi baho.

Ni mu gihe Intara y’Iburengerazuba yihariye 69% y’umukamo wose uboneka mu gihugu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2024
  • Hashize 2 days