Rwanda: Abarangije amashuri yisumbiye batabonye inota fatizo ntibazasubira mu ishuri

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta umwaka wa 2021 bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye , uwa 3 w’amashuri nderabarezi (TTC), n’uwa 5 w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (L5).

Muri rusange Minisiteri y’Uburezi ivuga ko abanyeshuri ba mbere mu gihugu basoje amashuri yisumbuye, mu bumenyi rusange, uwa mbere ari Mugisha Abdul Karim Riviera High School, uwa kabiri ni Umuhuza Gatete Kelia wa Gashora Girls Academy, uwa Gatatu yabaye Uwonakunzi Anaïse Reginald wa  Gashora Girls Academy, wa kane ni Gatwaza Kubwimana Jean Yves wa E S Byimana.Muri rusange abanyeshuri batsinze Ibizamini bya Leta ku buryo bukurikira: Mu cyiciro cy’Uburezi rusange hakoze 47,399 hatsinda 40,435 (85.3%), mu Myuga n’Ubumenyingiro hakoze 22,523 hatsinda 21,544 (95.7%) naho mu mashuri Nderabarezi hakoze 2,988 hatsinda 2,980 (99.9%).

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya yavuze ko abarangije umwaka wa wa 6 w’amashuri yisumbiye batabonye inota fatizo, batazasubira mu ishuri ariko bafite uburenganzira bwo kongera gukora ikizamini.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/11/2021
  • Hashize 2 years