Rwanda: Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi zakozwe ku isi bakomeza kwiyongera

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/10/2021
  • Hashize 2 years
Image

Muri iki gihe abahembera urwango n’amacakubiri, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi zakozwe ku isi bakomeza kwiyongera ndetse n’ibitekerezo byabo bikagira ingaruka zikomeye ku batuye Isi bitewe n’uko bafite umuyoboro wagutse wo kubitangamo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Imbuga nkoranyambaga n’indi miyoboro y’itumanaho itandukanye bibonwa nk’umusemburo w’ubwiyongere bwo guhembera urwango bukomeje gufata indi ntera, bityo inzego zikomeje kwiga uko icyo kibazo gikwiye guhagurukirwa kugira ngo abafite imitekerereze nk’iyo bafashwe bataranduza benshi bigasubiza Isi mu mateka itifuza gusubiramo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr.Vincent Biruta, avuga ko by’umwihariko ku bijyanye n’amateka y’u Rwanda, kuri ubu hagaragara kwiyongera guteye impungenge kw’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru.

Mu kiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti”Uruhare rwa za Ambassade z’u Rwanda mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi”,cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Ministri Dr. Biruta yagaragaje ko n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresha imbuga nkoranyambaga n’indi miyoboro y’itumanaho irimo n’ibitangazamakuru binyuranye no guhurira mu nama zitandukanye.

Yavuze ko ababikora bitwaza ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bagahakana byimazeyo Jenoside yakorewe Abatutsi, gupfobya no kugoreka amateka no kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri mu Rwanda.

Minisitiri Dr. Biruta avuga ko mu guhangana n’icyo kibazo, hategurwa inama cyangwa inyigisho zirwanya guhakana, hari kandi gushyiraho inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihugu by’amahanga.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda Bideri John Bonds ndetse n’Abasenateri muri rusange bagaragaje ko hari ibikwiye kongerwamo ingufu mu guhangana n’icyo kibazo.

Yagize ati: “Cyane cyane ni ugukomeza kwegera ibihugu bitari byashyira mu mategeko yabyo ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bike bimaze kubikora ariko hari n’ibindi byinshi bitari byabikora,nkuko tubizi, bisaba ubushake bwa politiki muri ibyo bihugu. Umugambi wa bariya bahakana Jenoside uba ugamije gukomeza gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza intego bari bafite yo gutsemba imbaga y’Abanyarwanda nkuko babikoze, ni yo mpamvu baba bagomba kurwanywa.”

Senateri Emmanuel Havugimana, yongeyeho ati: “Dukunze kuvuga ko ibihugu ibi n’ibi byaduhaye abantu bakekwaho icyaha cya Jenoside bakaza mu Rwanda bagacirwa imanza ariko iyo urebye lisiti ya biriya bihugu byabatanze usanga atari byo bifite benshi, abakoze Jenoside benshi bari mu bihugu by’Afurika, iyo urebye ibihugu by’Afurika bimaze kubatanga usanga ari bike cyane, abo bayikoze bari mu bihugu bitari kure yacu, mu bihugu 4 bidukikije, Congo Brazaville, Gabon, Malawi… nibaza uruhare rw’abanyafurika ni uruhe, muri AU icyo kibazo kijya kiganirwaho kugira ngo ibyo bihugu bimenye ko bicumbikiye abakekwaho uruhare runini muri Jenoside.?

Senateri André Twahirwa asanga hari igikwiye gukorwa mu kurwanya ingengabitekerezo “Urebye Ibuka zihari mu isi yose ntago zirenze 10 mu hantu hari diyaspora 68, nkibaza icyakorwa kugira ngo ahatari ibuka, ambassade ikorane n’Abanyarwanda Ibuka igeho.”

Leta y’u Rwanda ikomeje guhamagarira Umuryango Mpuzamahanga gutora umwanzuro usaba za Leta zo ku Isi gukumira ku butaka bwabyo ihakana rya Jenoside zemejwe n’Umuryango w’Abibumbye nk’imwe mu ntambwe zikomeye zo guha icyubahiro abishwe no kwirinda ko ibyabaye byakongera kubaho.

Ni mu gihe u Rwanda rwashyize mu mategeko ahana icyaha cyo guhakana, gupfobya no gushaka kweza Jenoside yakorewe Abayahudi, iyakorewe Abatutsi n’izindi Jenoside zagaragajwe n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zikemezwa na Loni.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/10/2021
  • Hashize 2 years