Rwanda: Abanyeshuri batsinze ku rwego rushimishije nyuma y’umwaka wababereye imfabusa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/10/2021
  • Hashize 3 years
Image

Minisiteri y’Uburezi, kuri Uyu wa Mbere taliki ya 4 Ukwakira 2021 yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri abanza ( P6) n’uwa 3 w’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’Level).

Nyuma yo gusshyikirizwa amanona n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko muri rusange abanyeshuri batsinze ku rwego rushimishije nubwo bakoze ibizamini nyuma y’umwaka wababereye imfabusa kubera icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati: “Aba bana barangije ubundi bagombye kuba barakoze mu kwezi kwa Ukwakira k’umwaka ushize ariko ntabwo byakunze kubera ibihe Igihugu cyari kirimo. Ariko tukaba dushima ko ku bufatanye bw’amashuri n’umuryango nyarwanda muri rusange, kubera ko ibikorwa byo kwirinda byarebaga cyane abantu bose ariko cyane cyane ababyeyi b’abanyeshuri barangije ibyiciro uyu munsi babanye na bo igihe kinini.”

Yakomeje avuga ko mu mu cyiciro cya’abarangiza amashuri abanza hakoze abanyeshuri 251,906 harimo abana b’abakobwa 136,830 n’abahungu 115,076 na ho mu cyiciro rusange abanyeshuri hamwe bakoze ibizamini ni 121,626, harimo abakobwa 66,240 n’abahungu 55,386.

Mu barangije amashuri abanza, abatsinze n’amanota yo hejuru bari mu cyiciro cya mbere (1st Division) ni 14,373 bahwanye na 5.7%, icyiciro cya kabiri ni 54,214 bahwanye na 21.5%, icyiciro cya 3 ni 75,817 bahwanye na 30.10%, icya 4 harimo abanyeshuri 63,326 bahwanye na 25.10% na ho icyiciro cya nyuma cy’abatsinzwe (unclassified) kirimo abanyeshuri bahwanye na 17.50%.

Muri rusange urugero rwo gutsinda mu mashuri abanza ni 82.5%.

Mu cyiciro rusange, habonetsemo abatsinze n’amanota yo hejuru yo mu cyiciro cya mbere bangana na 19, 238 bihwanye na 15.8%, icyiciro cya 2 baba 22,576 bahwanye na 18.6%, icya gatatu harimo 17,349 bihwanye na 14.3%, icya kane hatsindamo abanyeshuri 45,842 bwahwanye na 37.7%.

Mu cyiciro cya 5 cy’abanyeshuri batsinzwe mu cyiciro rusange harimo abanyeshuri 16.466 bahwanye na 13.6%. abarangije icyiciro rusange batsinze ku kigero cya 86.6%..

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko abanyeshuri bose bagaragaye mu cyiciro cya nyuma batazongera guhabwa ibigo nk’uko byashimangiwe mu mwanzuro wa 10 Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu uheruka.

Yakomeje ashimangira ko kuri ubu amanota yamaze kugera ku rubuga rwa REB, ababyeyi bakaba basabwa gusura urubuga rwa NESA bakareba uko abanyeshuri bagiye batsinda.

Mu muhango wo gutangaza amanota hanayamwe abanyeshuri 20 babaye aba mbere mu bizamini bisoza ibyiciro byombi by’amanota yatangajwe.

Rutaganira Yanisse Ntwali wakoze ikizamini gisoza amashuri abanza, akaba yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko ashimira ababyeyi bamufashije n’Imana yamubaye hafi akabasha guhiga abandi banyeshuri, ashimangira ko nta rindi banga yakoresheje uretse kwigana umwete nk’umunyeshuri uzi icyo aharanira.

Ababyeyi b’abana basoje amashuri bagaragaje ko bashimishijwe no kubona abana babo bahiga abandi ku rwego rw’Igihugu nubwo bakoze ibizamini mu bihe bigoye bya COVID-19 byatumye bamara igihe gisaha umwaka wose bigira mu kuri radiyo, televiziyo no ku ikoranabuhanga.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/10/2021
  • Hashize 3 years