Rwanda: Abantu 12,492 bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rurasaba urubyiruko kurushaho kwirinda icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigaragara ko arirwo rugaragara cyane mu cyaha cyo kubikoresha.

RIB ivuga ko mu myaka ibiri ishize yafashe abantu 12,492 bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha gutwara no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, muri bo abagabo ni 10,739 naho abagore ni 1,753.

Muri aba bafashwe na RIB kandi abari hagati y’imyaka 18 na 30 bagera ku 6,793, mu gihe abayirengeje ari 5,344, bivuze ko ikigero cy’imyaka kubakekwaho ibiyobyabwenge ari  urubyiruko ku kigero cya 57%.

RIB kandi ivuga ko mu myaka ibiri ishize yafashe urumogi rurenga gato toni 4, ndetse na Kanyanga Litiro 26, ndetse n’ibiro 5 byikiyobyabwenge cyo ku rwego ruhambaye cya Heroin.

Emmanuel Sindayigaya wamaze igihe kitari gito anywa ibiyobyabwenge bitandukanye cyane cyane urumogi, avuga ko iyo urunywa uba wumva utagitekereza.

Ati “Iyo unywa urumogi uba wageze kuri kigero cyo kudatekereza, hari igihe nagendaga mu muhanda hagati.”

Ubwiyongere bwabakoresha ibiyobyabwenge cyane cyane nk’inzoga zitemewe n’urumogi, ababyeyi n’urubyiruko bavuga ko bishobora kuba biterwa n’ibintu bitandukanye.

Dr Arthur Rukundo inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe akaba umuganga mu bitaro bya  Caraes   Ndera, avuga ko umunsi ku munsi abagirwaho ingaruka n’ibiyobyabwenge babegera  bashaka ubuvuzi bagenda biyongera.

Avuga kandi ko guhindura imyitwarire ari kimwe mu bimenyetso abantu bashobora kubona, ku muntu unywa ibiyobyabwenge bakamufasha hakiri kare.

Dr Arthur Rukundo/inzobere mu buzima bwo mu mutwe

RIB ivuga ko urubyiruko arirwo rurimo gufatirwa muri ibi byaha cyane, bityo umuvugizi w’uru rwego akaba asaba ababyeyi n’urubyiruko gushyira hamwe mu kwirinda ibi byaha.

“RIB ntabwo izihanganira umuntu wese ucuruza urumogi, uruhinga cyangwa ugenda aruha abantu, ubu ingamba zo kubakurikirana zarakajijwe dufatanyije n’izindi nzego, turasaba urubyiruko kuko arirwo rwinshi rufatirwa muri ibi bikorwa  ko ibi bintu babivamo bakabyirinda kuko ibihano biraremereye.”

Avuga ko bibabaje kuba wafatanwa ibiyobyabwenge ubitunda, ibyaha byaguhama ugahanishwa igifungo cya burundu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/09/2021
  • Hashize 3 years