Rwanda : Abana bafunzwe bakomeje kwiyongera – Mukasine Marie Claire

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/01/2021
  • Hashize 4 years
Image

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside bumvise ibisobanuro bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) ku bibazo byagaragaye muri raporo y’ibikorwa byayo bya 2019/20 na gahunda y’ibikorwa bya 2020/2021.

Mu kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu Mukasine Marie Claire, yagarutse kuri bimwe mu bibazo byagaragajwe n’Abadepite birimo ahanini inyubako zinyuramo abantu by’igihe gito, “Transit Centers”, bigaragara ko zishaje, ubwiyongere bw’abana bafunzwe, n’ibindi.

Mukasine Marie Claire yavuze kandi ku kibazo cy’abana bafunzwe bakomeje kwiyongera, aho yakomoje kuri bimwe mu byaha ahanini NCHR yasanze abafunzwe hirya no hino bakunze gukurikiranwaho birimo gusambanya abana, gukoresha ibiyobyabwenge nk’urumogi n’ibikomoka ku nzoga n’ubujura.

Raporo ya NCHR igaragaza ko ku kibazo cy’abana bafungiwe ibyaha bitandukanye haba muri za kasho no mu magereza aho bakatiwe usanga bagera kuri 85% by’abahafungiwe bose muri rusange.

Yakomeje avuga ko mu biganiro n’inzego zishinzwe ubutabera, basanze abana bafunzwe ahanini bakurikiranwaho icyaha cyo gusambanya abana, bigaterwa n’ubukangurambaga bwashyizwemo imbaraga ku kurwanya icyaha cyo gusambanya abana n’uburemere gihabwa.

Yongeyeho ko kuba abana bafunzwe barushaho kwiyongera ari uko ahanini urubyiruko arirwo rugaragara mu byaha, bigaterwa no kudohoka ku burere bw’abana mu muryango, indangagaciro na kirazira bitakibarizwa mu rubyiruko ku buryo inzego bireba zikwiye kubifatira ingamba.

Yavuze ku hari imikoranire n’ubufatanye hagati NCHR n’inzego kuva hasi kugera ku rwego rw’Igihugu ku buryo aho ibibazo bigaragaye biganirwaho, bimwe inzego zikiyemeza guhita zibikemura hagamijwe ko Umunyarwanda wese abona uburenganzira ku buryo bwuzuye.

NCHR yasanze mu Turere tunyuranye n’Umujyi wa Kigali hagaragara inyubako zinyuramo abantu by’igihe gito, “Transit Centers” zikeneye kuvugururwa, kongererwa bimwe mu byangombwa kugira zifashe abo byakira kwihugura no kugira imyitwarire iboneye n’ibindi.

Abadepite bagize Komisiyo bashimye uruhare rwa NCHR, ubufatanye n’imikoranire n’inzego zinyuranye mu guharanira uburenganzira bwa muntu, kandi basaba ko ubufatanye n’imikoranire bikomeza mu gukurikirana no gukemura ibibazo bibangamiye uburenganzira bw’abaturage.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/01/2021
  • Hashize 4 years