Rwanda: Abaganga bavuga ko indwara zifata amaso 80% zishobora kwirindwa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/10/2022
  • Hashize 2 years
Image

Abaganga bavura indwara zifata amaso bavuga ko 80% byazo zishobora kwirindwa bityo abantu basabwa kwita cyane ku buzima bw’amaso yabo. Ku kigo nderabuzima cya SORES mu Murenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo, umuturage witwa Agnes Kabera yaje kwivuza uburwayi bw’amaso avuga ko bwaje bwiyongera ku kibazo cy’umuvuduko w’amaraso amaranye imyaka 8.

“Amaso arandya, nkayashima cyane, hari igihe numva hameze nk’ahajemo ibisebe, ubundi nkagira ngo ni akatsi kakozemo. Nifuza kuba navurwa nkaba muzima mu gihe nkiriho.”

 

Umuforomo mu ishami rivura indwara z’amaso kuri iki kigo nderabuzima, Munezero Eric, avuga ko  ababagana bafite ibibazo  by’amaso bagenda biyongera.

“Abenshi twakira baba bafite ibibazo by’amaso baterwa nuko ikirere kiba cyabahindukanye bigatuma amaso atukura mu buryo budasanzwe bakayashima cyane, ugasanga rimwe na rimwe hajemo amarira, iyo baje ku kigo nderabuzima, hari imiti yabugenewe itangwa, bakavurwa bagakira bitabaye ngombwa ko bajya ku bitaro. Hari abarwayi tugira usanga amaso yabo afite uburwayi bwisumbuyeho, bakeneye kujya ku bitaro, hari ababa bafite ishaza mu maso cyangwa se amaso yabo atareba mu cyerekezo kimwe.”

Ku bitaro bya Masaka, mu ishami rivura indwara z’amaso, abafite ikibazo cy’ishaza barasuzumwa harebwa uko uburwayi buhagaze mbere y’uko babagwa.

Higanjemo abafite n’indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso na diyabete bavuga ko zibakomereye cyane.

 

 

Uyu ni umwe muri bo urwaye amaso:

“Uburwayi bw’amaso bwanjye uko buteye, ngenda numvamo ibintu bisa nk’amabuye, nahumbya nkumva amabuye ari kwihirikamo, ngasaba ko abantu bantokora bakambwira ko nta bitokorwa birimo, ndeba ibintu by’ibikezikezi ku buryo abantu bandi imbere ntaba mbabona neza, iyo ngenda mu muhanda ngenda meze nk’usimbuka imikingo kandi ntayihari, bambwiye ko amaso yanjye yagiyemo amashaza bagomba kuyabaga yombi.”

Umuganga w’inzobere uvura amaso ku bitaro byitiriwe Umwami Faysal ndetse no ku bitaro bya Gisirikari i Kanombe Dr.Francis Mutangana avuga ko uburwayi bw’ishaza ari kimwe mu bihangayikishije cyane muri iki gihe.

“Ku isi yose indwara y’ishaza niyo iza ku mwanya wa mbere mu gutera ubuhumyi, 80% by’abahumye ku Isi yose biterwa n’ishaza cyane  cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, mu kurivura nta wundi muti ni ukubaga, turaryoza tugakuramo ishaza hanyuma, tukarisimbuza akarahuri dushyiramo gatuma umuntu yongera kureba neza.”

Umukozi ushinzwe ubuvuzi bwihariye muri Ministeri y’Ubuzima, Dr. Joel Bahoza we avuga ko abantu bakwiye kwisuzumisha amaso bitewe n’imyaka bagezemo.

“Abantu bari munsi y’imyaka 40 byibura rimwe mu myaka 2 bagomba kugana ikigo nderabuzima kugira ngo ibibazo by’ amaso baba bafite batazabyisuzumisha byarageze aho bikomeye, abafite hejuru y’imyaka 40 bo bagomba kwisuzumisha rimwe mu mwaka, abafite indwara zidakira bo bagomba kwisuzumisha kenshi gashoboka uko bageze kwa muganga kugira ngo harebwe uko ubuzima bwabo bw’amaso bwifashe.”

Imibare ya Ministeri y’Ubuzima igaragaza ko  umubare w’abivuza indwara z’amaso wazamutse ku kigero cya 45% hagati y’umwaka wa 2017 na 2020. Wavuye ku bantu 512.321 ugera ku 743.399.

89% by’abivuza amaso ngo bivuriza ku rwego rw’ibigo nderabuzima. Ubushakashatsi bwakozwe na Ministeri y’ubuzima bugaragaza ko mu Rwanda 1% mu bafite hejuru y’imyaka 50 bahumye bitewe n’ impamvu zashoboraga kwirindwa.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/10/2022
  • Hashize 2 years