Rwambikanye kubera ruswa ivuza ubuhuha muri Serivisi mbi mu by’ubutaka

  • admin
  • 19/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Bamwe mu baturage hirya no hino mu Gihugu baravuga ko barambiwe gusiragizwa mu gihe barimo gushaka ibyangombwa by’ubutaka bwabo. Barasaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti urambye.

Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Transperancy Internation Rwanda uvuga ko kimwe mu bituma izi serivisi ziba mbi harimo ruswa. Ku rundi ruhande ariko, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka kikavuga ko nta ruswa irimo.

Mukandoli Donatille ni umubyeyi ufite imyaka 53 y’amavuko, afite ubutaka mu Murenge wa Nduba w’Akarere ka Gasabo, ni na ho atuye. Kuva muri Gicurasi 2019 yirukanse ku cyangombwa cy’ubutaka bwe ariko kugeza ubu ntarakibona. We abyita gusiragizwa n’inzengo zibishinzwe.

Ati «Ntabwo ku murenge ubikoramo yambwiye ko byuzuye bibaye ku karere kuva mu kwa 5 none babinshubije mu maboko none naje ku Murenge wa Bumbogo gushaka indi attetastion iyi ngo yataye agaciro’’

Mukanyiligira Charlotte wo mu Murenge wa Bumbogo ushaka gukuza umugabo we ku cyangombwa cy’ubutaka kuko yitabye Imana, ariko na we ngo nta cyizere ko azakibona.

Ati ’’Ndaza isaha ikangereraho hanyuma bakambwira ngo taha uzagaruke nejo n’ejo bundi none ukwezi kurarangiye ngenda aha ngaha.’’

Mukandekezi Yuliyana utuye mu murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo na we avuga ko amaze igihe kirekire yiruka ku cyangombwa cyo gusana inzu ye bigaragarira amaso ko ishaje cyane. Avuga ko yakibuze kubera akarengane.

Ati “Abashinzwe ubutaka ni bo banyimye icyemezo, reba iyi nzu ukuntu imeze irava iyo imvura iguye irava nkareka utubasi udusahane baranjuragije bariyangira ubu rwose umwana aba yarayujuje.’’

Uretse aba, hirya no hino mu gihugu abaturage bagaragaza ko serivisi z’ubutaka zaba ari izisaba ibyangombwa bya burundu by’ubutaka binyuze mu kwandikisha bushya, kugurana, guhinduza n’ibindi cyangwa se izisaba kubaka no kuvugurura, zose ngo zikigaragaramo ibibazo by’ingutu kugira ngo bazihabwe ndetse abenshi ntibatinya kuvuga ko harimo na ruswa.

Ubushakashatsi kuri ruswa nto bwa 2019 (Bribery Index 2019) bwakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda bugaragaza ko bene ibi bibazo, ibyinshi bishingiye ku kuba abaturage badahabwa amakuru ahagije kuri izo serivisi kuko bamwe mu bazitanga bahitamo kubima amakuru kugira ngo babone uko babaka ruswa.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango, Apollinaire Mupiganyi ati “Barinubira izo serivisi koko kubera impamvu nyinshi; iya mbere ni ukubera gutinzwa guhabwa izo serivisi, iya kabiri n’ubwiru mu gutinda kubaha amakuru n’uburenganzira bw’ibyo bemerewe n’ibyo batemerewe, ugasanga uriya utanga serivisi, kubera impamvu zitandukanye zishora kubamo n’iyo myitwarire ya ruswa, ntabwo atanga serivisi kuri uwo muturage uje amugana.”

Yunzemo ati “Hari na ho tubona inzego ziba zaratanze amabwiriza hataragera igishushanyo mbonera kitarashyira mu bikorwa, byumvikana ko hari uburenganzira abaturage bashobora guhabwa cyangwa impushya bahabwa ugasanga inzego zibegereye zibikoresheje mu nyungu zabo ugasanga umuturage umwe bamuhaye serivisi kubera ko hari akantu yatanze ugasanga undi baramuretse.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka cyo si ko kibibona. Umuyobozi Mukuru wacyo Mukamana Espérance avuga ko niba hari aho bakwa ruswa bakwiye kujya babigaragaza.

Ati “Ibya ruswa ndumva nta byo. Umuntu wese watswe ruswa abifitiye ibimenyetso arabigaragaza. Aho izi serivisi zigitinda ni aho ku mirenge usanga ba land managers babakoresha ibindi bitari ngombwa ugasanga inshingano zabo ntibabonye umwanya wo kuzikora. Ni ikintu tukiri kuvuganaho na MINALOC ngo harebwe icyakorwa. Muri uyu mwaka wa 2020 hari porogaramu nshya turi gutegura izasohoka aho umuturage atazongera kujya atanga dosiye nk’igipapuro ahubwo hazajya hifashihwa ikoranabuhanga bigahita byihuta.”

Ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda bugaragaza ko Ruswa muri serivisi z’ubutaka ikomeje kuzamuka cyane, aho iri ku kigero cya 39% mu gihe mu zindi serivisi yagabanutse kugera kuri 2%.

Abaturage bagaragaza ko ibi bibagiraho ingaruka rimwe na rimwe bakabuzwa uburenganzira ku butaka mu buryo butumvikana. Abatarabwiyandikishaho ntibashoborakubutangaho ingwate muri banki ngo biteze imbere. Hari n’abavuga ko badahabwa ingurane ahanyujijwe ibikorwa by’inyungu rusange kubera nta byangombwa by’ubutaka barabona.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 19/01/2020
  • Hashize 4 years