Rwamana : Menya Nahimana watoraguye uruhinja rukimara kuvuka

  • admin
  • 28/01/2020
  • Hashize 5 years
Image

Mu Karere ka Rwamagana haravugwa umwana warusimbutse kuko umugore wamubyaye yashatse kumwica amunize akamurenzaho itaka akiri agahinja ariko ntibimukundire kuko aho yamutaye abandi bana baje kumubona kuri ubu akaba arerwa n’umubyeyi witwa Nahimana Rehema utuye i Nyakariro.

Hari tariki 4 Nzeri 2019 umwaka ushize ubwo abana babonaga umwana w’uruhinja mu gihe barimo bashakisha avoka zihanuye mu murima w’umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gishore mu Murenge wa Nyakaliro muri Rwamagana.

Uru ruhinja ngo barubonye mu mateke, bahamagara ababyeyi babo basanga ari umwana w’umukobwa watawe na nyina akimara kumubyara akamuta abanje no kumuniga ariko ntiyashiramo umwuka.

Byari ihurizo rikomeye kubona uwemera kurera uyu mwana, Nahimana Rehema umubyeyi w’abana 3 utakibana n’umugabo ni we wemeye kumwakira.

Yagize ati “Ngiye kureba nsanga ni umwana urimo harimo ababyeyi bashoboye kumutaburura bamushyize hejuru, ubwo ngiye nsanga umwana arikumwe n’iyanyuma, nsanga asa nabi cyane ibyondo n’ibyatsi byamugiyeho byose ubwo njye nta kindi nihutiye nafashe umwana mukuraho iyanyuma ubwo n’abayobozi baba barahageze banshakira moto imujyana kwa muganga.”

Ubu ni umwana w’amezi akabakaba 5 uko asa neza bigaragaza ko hari byinshi uyu mubyeyi ndetse n’abaturanyi be bakoze. By’umwihariko Rehema yahisemo gucutsa umwana we w’imyaka 2, atangira kumwonsa.

Nageze aho mbonye amata atarimo kumumerera neza nshaka umuti wo kugira ngo mbone amashereka ibere ndarimuha ndamwonsa, byarakunze ni yo mpamvu asa gutya ariko muha n’amata kuko amashereka atamuhaza. Numva binshimishije nkashima n’Imana kuko ukuntu yari ameze ntabwo nari nzi ko azagarura isura kuko n’umuntu wese umubonye biramutungura kuko kari kameze nabi cyane.”

Twasanze uyu mwana afite ibipfuko mu mutwe kuko aherutse kubagwa n’abaganga basanze afite amazi mu mutwe, uburwayi akomora ku ngaruka z’uburyo yanizwe n’uwamubyaye. Kuri Rehema asanga umuntu wese akwiye kwita ku mwana nk’uwe. Uyu mwana Rehema yamwise Uwumugisha Firadawusi, ngo bivuga ijuru rya 7.

Nahimana yunzemo ati “Umuntu wese ubona umwana nk’uyu ababaye akwiye kujya amurengera kuko ntabwo aba azi uko abe bazabaho, uyu mwana namugiriye urukundo nkimubona na n’uyu munsi …”

Abaturanyi ba Rehema bashima umutima yagize wo gutabara ubuzima bw’uyu mwana kandi atabarusha amikoro.

Umumararungu Claudine avuga ko uyu mubyeyi yagize ubutwari bukomeye.

Ati « Noneho uyu mubyeyi aba arahageze yarimo ameza imyenda ingutiya zijojoba amazi, ndavuga nti ‘ko ndeba uyu mwana ari kumwe n’iyanyuma hagize umuntu umugenya’, bamwe bati ‘ntabwo tubizi’, abandi bati ‘muzane urwembe’ ; uyu ni we wahise yihutira kugafata ubona abandi batinye. »

Muhende Schadrack avuga ko abantu benshi batashatse gufata uwo mwana. Ati « Abantu bose bari bahari banga kumufata ariko we kubera umutima wa kimuntu ahita agenya uwo mwana aramufata. »

Mukamana Ephifania avuga ko Nahimana akwiye gufashwa kugira ngo abashe kwita kuri uwo mwana.

Ati « Ni umuntu w’indushyi iteye ubwoba, kubaho kwe ni ukuvomera amazi abantu, guca incuro niko uriya mubyeyi abayeho, afata umwana aremera aritanga Rehema kandi nta ninzu agira hariya mumusanze nubwo atabibabwiye si iwe aracumbitse, njye ikintu nasabira Rehema ku munyarwanda wese ni uko twese twakwikoraho Rehema akabona inzu, kuko umutima afite ntawundi muntu uwufite. »

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro Muhigirwa David asanga nta muntu ukwiye kwihekura ko ahubwo uwahura n’ikibazo gituma adashobora kurera uwo yabyaye yakwegera inzego z’ibanze.

Ati « Igihe umuntu ahuye n’ikibazo nk’icyo yagana inzego nk’uko n’ubu turimo dufatanya na Rehema wagize umutima wo kumwakira atanamubyaye rero n’ahandi yagana inzego bwite za leta zikamufasha aho kugirango akore igikorwa nk’icyo kuko ni igikorwa cy’ubugizi bwa nabi kandi kibi cyane, ku muntu nka Rehema rero nicyo twifuza ku banyarwanda bose ko bagira umutima w’imbabazi kandi w’urukundo tugafatanya ibiukora nka biriya bikaranga abanyarwanda benshi. »

Ibi byakozwe n’uyu mubyeyi Rehema Nahimana, impuguke mu mitekerereze ya muntu akaba n’umwarimu muri kaminuza Banderembaho Felix avuga ko bizatuma uyu mwana adahura n’ingaruka mu gihe azaba akuze kuko umuryango abamo awubonamo urukundo rwa kibyeyi.

Yagize ati “Akeneye ibyibanze umuntu wese akenera aho aba, ibyo kurya ibyo kwambara ibyo rero iyo bibonets uwabitanga uwariwe wese byafasha umwana mu mikurire ye kandi bikaziba icyuho cyo kuba atararezwe n’ababyeyi be, ahubwo icyo umuntu yakwirinda ni ukwirinda ko wa mwana yazaba mu miryango itandukanye andi mezi abaye ahandi icyo gihe iyo agenda ahindura imiryango bishobora kumubera imbogamizi mu kwiyubaka kubera ko abura wa muryango w’ifatizo.”

Ukekwa kuba nyina w’uyu mwana ni umugore ukomoka i Karenge wananiranywe n’umugabo babyaranye umwana wa mbere amusigira nyina, undi akaba ari uyu yashatse kuvutsa ubuzima.

Kuri ubu hashize iminsi mike atawe muri yombi akaba akiri mu maboko y’ubugenzacyaha.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 28/01/2020
  • Hashize 5 years