Rwamagana:Uwabaga mu nzu igiye kumugwaho arishimira ubuvugizi yakorewe n’itangazamakuru akaba agiye kubona inzu

  • admin
  • 14/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umukecuru witwa Uzamukunda Violette w’imyaka 60 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Nyagahinga akagari ka Ruhunda umurenge wa Gishari arishimira ubuvugizi yakorewe n’itangazamakuru akaba ari hafi kubona inzu nziza yo kubamo mu gihe yabaga mu nzu yari hafi kumugwaho we n’urubyaro rwe.

Mu nkuru Muhabura.rw iheruka kubagezaho ni uko uyu mukecuru yatabazaga inzego za Leta n’abagira neza ngo babe bamufasha kuba yabona aho kuba dore ko inzu abamo yari hafi kumugwaho,kuri ubu ibikorwa byo kubaka inzu yasabaga birarimbanyije.

Inkuru iheruka:Rwamagana:Umukecuru afite ubwoba bw’uko inzu ishobora kuzamugwaho we n’urubyaro rwe

Muhabura.rw yageze aho kuri uwo mukecuru yibonera imbona nkubone uko imirimo yo kumwubakira inzu y’ibyumba bitatu na saro aho igeze.Mu byishimo byinshi,uyu mukecuru yavuze ko ashimira abamuvuganiye by’umwihari itangazamakuru ndetse na Leta.

Akomeza agira ati”Baraje basuka amabuye n’umucanga barambaza ngo nawe nta kintu ufite wa kongeraho nanjye ndababwira ngo nabona ibiti n’inkarakara”.

Yungamo ati “Ndashima Imana rwose.Ndashima itangazamakuru n’ubuyobozi kandi Imana ikomeze ibagende imbere ibayobore mu byo mukora byose”.

Avuga ko n’isakaro naryo bararimwereye ry’amabati 25 ariko akaba amaze kubona amabati 20 ari nayo abitse.

Ubushize ubwo twakoraga inkuru y’iki kibazo,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishari yatubwiye ko iki kibazo bari kugikurikirana ndetse ko yanagishyize mu maboko y’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Ruhunda.

Bityo tuganira na Uzamukunda yatubwiye ko abona uwo gitifu w’akagali ariwe uza gukurikirana imirimo yo kuyubaka.

Magingo aya iyo nzu bagiye kuyisakara ndetse imbere yayo harunze umucanga n’amabuye bivuze ko inzu agiye kubakirwa izaba ikomeye kandi itubutse ugereranyije n’iyo abamo yari igiye kumugwaho.

JPEG - 365.1 kb
Uzamukunda avuga ko ashima Leta kuba yaramwibutse ikaba igiye kumukura mu nzu yararagamo ariko afite ubwo bw’uko ishobora kumugwaho cyane cyane igihe cy’imvura
JPEG - 359.3 kb
Iyi nzu igizwe n’ibyumba bitatu na saro cyangwa uruganiriro bikaba bivugwa ko izajyaho amabati 25
JPEG - 281.7 kb
Imbere yayo harunze amabuye n’umucanga nabyo bizakoreshwa mu kuyubaka ikamera neza

Nzabandora Theogene /MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/07/2019
  • Hashize 5 years