Rwamagana:Umukecuru afite ubwoba bw’uko inzu ishobora kuzamugwaho we n’urubyaro rwe

  • admin
  • 14/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umukecuru witwa Uzamukunda Violette w’imyaka 60 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Nyagahinga akagari ka Ruhunda umurenge wa Gishari avuga ko afite ikibazo cy’inzu igiye kumugwaho ariko bikaba bibi cyane iyo imvura iguye mu masaha y’ijoro kuko we n’urubyaro rwe babyuka muri iryo joro bakarara bicaye bukarinda bucya.

Uzamukunda ubusanzwe uri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe ngo iki kibazo yagerageje ku kigeza ku bayobozi b’inzego z’ibanze bose barimo abo ku murenge ndetse n’akagari ariko bose nta gisubizo gifatika bamuhaye usibye kuhagera ariko ntibagire icyo bamumarira.

Mu kiganiro yagiranye na Muhabura.rw,Uzamukunda avuga ko iyo imvura iguye atangira gushaka aho ajya kuyugama yahita, agasubiramo agapfa kuyiraramo ariko ubukonje buba bumumereye nabi we n’abana be kuko barara batengurwa.

Ati”Iyo imvura iguye ndamenengana ngahunga nkagenda ahandi.Ubwo hamara gukamuka nkajandurura ibyanyagiwe byose nkabona kujyamo nkarara ntengurwa bukankeraho”.

Kugira ngo abashe kwirwanaho nabyo bya ntabyo,avuga ko iyo imvura iguye afata ibati rimwe abayobozi bamuhaye akarifata akaritwikira abana be nawe agashaka ukundi abigenza.

Ati”Iyo ari ninjoro nditwikira abana nanjye nkaryama hari imitaka mfite hano mu cyumba yashaje nkayigereka hejuru yanjye”.

Akomeza avuga ko iki kibazo yagerageje kukigeza ku munyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gishari ubwo yanyuraga hafi y’iyo nzu ariko kuva icyo gihe yategereje ko hari ubufasha yabona none amaso yaheze mu kirere.

Ati”Nagize Imana mbona gitifu aciyeho agiye muri NAEBU ubwo arampamagara ngenda musanga ku muhanda nakubye utugutira (ijipo)ngenda musanganira ubwo aramfotora nanjye mpita ngira ikizere ndavuga nti ubwo amfotoye ari umuyobozi buriya ibyange azabyitaho”.

Gusa ngo ntiyacitse intege kuvuga iby’akababaro ke kuko yatinyutse maze yereka umuyobozi w’akagali ndetse yinjira mu nzu ubwo amwizeza ko hari icyo bagiye gukora ariko ntacyakozwe.

Ati“Noneho nabonye gitifu w’akagari ndatinyuka mubwira ibyanjye ambaza uko tubayeho ndamutekerereza,hanyuma arafotora nanjye amfotorera aha ngaha ku muryango.Ubwo nibwo bavuze rero ko bazanyubakira ariko ntakirakorwa”.

Bitewe n’amazi y’imvura yinjiye mu biti byose,Uzamukunda avuga iyo imvura iguye asigaye arara yicaye kuko aba afite ubwoba bw’uko inzu yamugwira aryamye we n’abana be.

N’ubwo akomeje kuba mu nzu iri hafi kumugwaho,avuga ko ubwe yishatsemo ubushobozi abona ibiti 50 maze asaba isakaro ngo arebe ko yakubaka ariko nabyo ntagaciro ubuyobozi bw’akagari n’ubw’umurenge bwabihaye kuburyo kugeza n’ubu agitegereje igisubizo.

Iki kibazo siwe giteye impungenge gusa kuko n’abaturanyi be bavuga ko iyo babonye imvura iguye bahita bagira umutima uhagaze bavuga ko inzu ishobora kumugwaho.

Umwe mu baturanyi be witwa Seramuka Vincent agira ati”Uyu mukecuru yahuye n’ibibazo bikomeye rwose.Iyo imvura yaguye ntabwo abona aho akandagira kuko iyi nzu iba yarengewe yose aho amazi aturuka mu muhanda aza hano akahuzura hose.Ntabwo wagera hano imvura imaze kugwa ngo ubone aho wanyura”.

Kuri iki kibazo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishari, Marc Rushimisha, yabwiye MUHABURA.RW ko bakizi ndetse ko bari gukusanya inkunga yo kumufasha ku bufatanye n’abaturage batuye akagari ka Ruhunda.

Ati”Hari uburyo turimo guhuza ubushobozi bwo kugira ngo yubakirwe.Tubirimo rwose ku bufatanye n’abanyaruhunda”.

Gitifu Rushimisha akomeza avuga ko bari gushaka uko babyihutisha agafashwa kandi ko magingo aya iki gikorwa yagishyize mu maboko y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akari ka Ruhunda aho uyu mucyecuru atuye.

Byaba rero ari amahirwe baramutse bamufashije dore ko ari n’umupfakazi wo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.

Kuba uzamukunda ari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe,umuntu yakibaza impamvu nk’ubuyobozi bw’umurenge butamushyize mu bagomba gufashwa na Leta by’umwihariko abaturage bari muri icyo kiciro babona inkunga ya Leta by’umwihariko nk’ubwisungane mu kwivuza ndetse n’izindi zibafasha kwivana mu bukene, zirimo nka Girinka, Ubudehe, VUP n’izindi.

Iki kiciro gisobanurwa nk’ikirimo abantu bakeneye kwitabwaho byihariye kuko kigizwe n’abadafite inzu, abatanabona uburyo bworoshye bwo kuzikodesha kuko baninjiza amafaranga bibagoye, ababona ibibatunga bibagoye cyangwa ababyeyi bagasimburana n’abana kurya.

JPEG - 186.2 kb
Hanze y’iyi nzu hagaragara ahantu amazi y’imvura yinjira yirohamo imbere
JPEG - 115.8 kb
Imbere mu nzu isakaro ryashizeho iyo urebye hejuru wibonera mu kirere nk’uwuri hanze
JPEG - 194.3 kb
Uzamukunda avuga ko iyo imvura iguye ku manywa ahita yiruka ajya gushaka aho ayugama,bikaba bibi iyo iguye mu ijoro kuko arara yicaye
JPEG - 214.1 kb
Abaturanyi be bumva imvura iguye imitima ikava mu gitereko kuko baba bafite ubwoba ko umuturanyi wabo inzu iri bumugweho n’urubyaro rwe

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/06/2019
  • Hashize 5 years