Rwamagana:Bitewe n’uburyo bahagaze mu mihigo hari ikizere ko bashobora kongera guhigika utundi turere

  • admin
  • 21/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagane Mbonyumvunyi Radjabu yatangaje ko bakoze ibyo bagombaga gukora ku buryo imihigo 71 muri 72 kahize yeshejwe 100% uretse umuhigo umwe mu yo bari bahize kugeraho utabashije kweswa nk’uko bikwiye wa Mituweli weshejwe ku kigero cya 90.5%.

Ni mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Nyakanga aho Meya Mbonyumuvunyi yatangaje ko bishimira uburyo akarere kabashije kwesa imihigo kari kiyemeje ndetse yemeza ko bifuza kongera guhiga utundi turere nk’uko byagenze mu mihigo y’umwaka wa 2016-2017 aho kaje katuyoboye.

Yagize ati “Twakoze ibyo twagombaga gukora ku buryo imihigo twahize twayigezeho ku gipimo gishimishije kuko mu mihigo 72 twahize umuhigo wa Mutuweli niwo wonyine tutagezeho 100 ku ijana kandi nawo igipimo cyarazamutse kuko ni ubwa mbere Rwamagana igira 90.5 %.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko gukorera hamwe ari byo byabafashije Akarere ka Rwamagana guhiga utundi turere ndetse anemeza ko afite ikizere ko bashobora kuzaza mu myanya myiza ubwo hazaba hamurikwa imihigo uturere twahize mu mwaka ushize w’Imihigo

Yagize ati “Twe twakoze ibyo twagombaga gukora ,kandi byose twabigezeho kubera gukorera hamwe kw’inzego zose kuko twese ibyo dukora tubikora mu nyungu z’abaturage tuyobora ,kwifuza kuba abambere dushobora aba mbere, aba kabiri cyangwa aba gatatu kandi ibyo dukorera abaturage nicyo gipimo kitwereka ko duhagaze neza .”

Bamwe mu baturage batuye muri aka karere bemeza ko mu byo baharanira ari uko akarere kabo katakongera kuza mu myanya y’inyuma mu mihigo nk’uko byajya bigenda mu myaka yashize.

Umwe yagize ati “Mu myaka yashize twumvaga batangaza ko akarere kacu kaje mu myanya ya nyuma ariko ubu turishimira ko ubuyobozi buriho bwegera abaturage bukatugira inama kandi ubona imyumvire y’abaturage yarahindutse kuburyo ndetse tumaze kugera ku iterambere”.

Yungamo ati”Ubu mu mudugudu wacu hari agakiriro dufite umuhanda mwiza cyane ,dufite amatara ku muhanda kandi twarabibonaga nk’inzozi ,twebwe nk’abaturage turishimira impinduka zabayeho mu miyoborere ku buryo bugaragara kandi turimo gufatanya n’abayobozi kandi akarere kacu ntikazongera kuza mu twa nyuma .”

Undi nawe yemeza ko kuba abaturage bahabwa ijambo mu gutegura imihigo bizakomeza gutuma Akarere ka Rwamagana gatera imbere kubera imihigo.

Mu mwaka w’imihigo wa 2016-2017 Akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa mbere mu turere 30.Bityo ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abaturage bizeye ko bazongera bakambara umudari wo guhiga utundi turere nta kabuza.

Mbonyumvunyi Radjabu yatangaje ko bakoze ibyo bagombaga gukora ku buryo imihigo 71 muri 72 kahize yeshejwe 100% wa Mituweli ku kigero cya 90.5%
Abanyakuru bari bateze amatwi abayobozi b’akarere basobanura uko imihigo yeshejwe n’ibanga bakoresha ngo igere aho bifuza

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 21/07/2018
  • Hashize 6 years